DR Congo : Imirwano ikomeye cyane ya M23 na FARDC yatumye abaturage bahunga ku bwinshi

DR Congo : Imirwano ikomeye cyane ya M23 na FARDC yatumye abaturage bahunga ku bwinshi

  • Leta ya Congo ntiyemera ko ariyo yarwanye na m23

  • Leta ya congo na m23 bakomeje kwitana ba mwana ku kibazo cy'imirwano

  • intambara muri congo yongeye kubura

Oct 05,2023

Muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri Masisi hongeye kumvikana imirwano ikomeye cyane yatumye abaturage bahunga ku bwinshi gusa Leta y'iki gihugu igahakana ivuga ko itari muri iyo mirwano ahubwo ari M23 irimo kurwana n'indi mitwe.

Imirwano hagati ya M23 n’abo uyu mutwe wo wita ko ari ingabo za leta n’abafatanya nazo yasubukuye none kuwa kane mu bice bya teritwari ya Masisi, ingabo za leta zihakana ko ziri muri iyi mirwano.

Imirwano ikomeye yabaye kuwa gatatu mu duce twa Burungu, Kabalekasha, Katovu, Kilolirwe, Nyakabingu, Rugeneshi no hafi yaho muri teritwari ya Masisi y’intara ya Kivu ya Ruguru yatumye abantu benshi bahunga ingo zabo.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bikoreye ibyabo bahunga imirwano. Radio Okapi isubiramo sosiyete civile ya Masisi ivuga ko abantu ibihumbi bahunze berekeza muri centre ya Kitshanga, n’i Kirolirwe ku birindiro by’ingabo z’Akarere ka Africa y'iburasirazuba.

Iyi mirwano ikomeye yasubukuye byeruye ku cyumweru, kuwa mbere no kuwa kabiri irasubika yongera kubura ejo kuwa gatatu, n'uyu munsi.

Kuva muri Werurwe(3) habonekaga agahenge kagereranyije kategetswe n’ibihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) byohereje ingabo kujya hagati y’impande zarwanaga.

M23 ubu ishinja zimwe mu ngabo za EAC guha uruhande rwa leta ibice zarekuye ngo bijyemo izo ngabo. Ingabo za EAC ntacyo ziravuga kuri ibi.

Tags: