Dr Mukwege yanenze leta ya Tshisekedi, avuga ko bimwe mu bibazo “bitigeze bibaho mbere…umutekano mucye, inzara, ubukene, indwara…” Congo irimo kunyuramo biterwa na “leta idashoboye, ititaye ku bibazo by’igihugu”. Ati: “igihugu cyacu cyabaye igisebo kuri Africa...”

Dr Mukwege yavuze ko kubera imitwe myinshi yitwaje intwaro gucikamo ibice (balkanisation) kwa Congo ari ibintu biriho, muri iyo mitwe yavuzemo M23 yongeraho ko ifashwa n’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.

Ati: “Mu buryo bw’imvugo turi mu ntambara n’u Rwanda, ariko mu ngiro leta yacu yemerera ibicuruzwa byo mu Rwanda kwinjira ku butaka bwacu bidatanze imisoro ku mpamvu y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kandi ku ikosa rya politiki y’amabanki amafaranga y’abanyecongo abikwa muri banki zo mu Rwanda.”

‘Gukiza igihugu cyacu’

Uyu muganga yavuze ko ashobora “gukemura ibi bibazo”, kandi ko yari ategereje “igihe nyacyo”.

Ati: “Rero ndashimangira ko igihe nyacyo ari nonaha. Icyo nshyize imbere cyonyine ni ugukiza igihugu cyacu.

“Imbere y’uguhirima [kwacyo] ntabwo dushobora gutegereza ko kirimbuka ngo tugire icyo dukora. Ejo byaba ari cyera. Niyo mpamvu aka kanya nje, kandi nditeguye.”

Denis Mukwege yavuze ko yafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko akomeje kubisabwa n’abantu benshi. Mu byumweru bibiri bishize abantu biganjemo abagore bamutangiye miliyoni 160 z’amafaranga ya Congo z’ingwate isabwa umukandida perezida.