Haringingo Francis yirukanywe nyuma yo kumara imikino itanu nta ntsinzi

Haringingo Francis yirukanywe nyuma yo kumara imikino itanu nta ntsinzi

Oct 02,2023

Haringingo Francis Christian, Umutoza w’Umurundi watoje ikipe ya Rayon Sports ndetse akanayihesha Igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, yasezerewe na Sofapaka FC yo muri Kenya ku wa Gatandatu, tariki 30 Nzeri 2023 nyuma y’umusaruro muke.

Haringingo werekanywe nk’Umutoza Mukuru wa Sofapaka FC tariki 3 Kanama 2023, yirukanywe atoje Imikino itanu gusa ya Shampiyona, kandi iyo mikino yose yatoje nta ntsinzi n’imwe yabonye kuko yanganyije umwe atsindwa ine yinjiza ibitego bitatu mu gihe yinjijwe ununani.

Uyu mutoza yaherukaga kubona inota mu mukino ufungura Shampiyona yanganyijemo na Gor Mahia igitego 1-1 tariki 28 Kanama 2023 mu gihe ine yikurikiranyije yose yayitsinzwe. Uwashyize akadomo ku mubano we na ’Batoto ba Mungu’ ni uwo yatsinzwemo na Nairobi City Stars ibitego 2-1 ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 ari na bwo yerekwaga umuryango.

Umwe mu bakinnyi ba Sofapaka FC aganira n’itangazamakuru ni we wahamije aya makuru.

Yagize ati" Umutoza yagiye, nta n’ubwo twasengeye hamwe ku Cyumweru nk’uko dusanzwe tubigenza hano kuko yamenyesheje ku wa Gatandatu nyuma y’uko dutsinzwe n’Intare za Nairobi ko birangiye, kubera ko yari yasabwe gutsinda uyu mukino ngo ucungure akazi ke nabyo byaranze."

"Yari umutoza mwiza, uvugA utuje kandi wumvikana na buri wese hano ariko nta mahirwe yagize mu gihe yamaze aha."

Ibimenyetso by’ibihe bibi kuri Haringingo byatangiye kugaragara mu cyumweru gishize ubwo uwari Umuyobozi wa Tekiniki, David Ouma wayitoje umwaka ushize, yeguraga kuri izi nshingano, ndetse amuzaniraho Ezekiel Akwana wahoze ari Umutoza mukuru w’iyi kipe agirwa uwa kabiri wungirije Haringingo. Ku bakurikiraniraga hafi iyi kipe ibi byasaga nk’ikimenyetso cy’impinduka zihuse zigiye kuba.

Uyu Akwana ni we wasigaranye inshingano nk’umutoza mukuru w’agateganyo kugeza igihe ikipe izabonera umusimbura wa Haringingo Francis Christian ’Mbaya’.

Mu mwaka ushize w’imikino, Sofapaka FC yarangirije Shampiyona ya Kenya iri ku mwanya wa 10 n’amanota 42, igikombe cyegukanwa na Gor Mahia n’amanota 70.