Abantu 44 bajyanwe kwa munganga igitaraganya nyuma yo gusangira ubushera nyuma y'umubatizo

Abantu 44 bajyanwe kwa munganga igitaraganya nyuma yo gusangira ubushera nyuma y'umubatizo

  • Barwaye mu nda nyuma yo kunywa ubushera

  • Ubushera banywereye mu mubatizo bwatumye bajyanwa kwa muganga shishi itabona

Oct 02,2023

Abantu 44 bari bavuye mu mubatizo ku rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bo mu Karere ka Burera, barembejwe no kuruka, guhitwa, kuribwa mu nda, kubabara umutwe ndetse no guhinda umuriro.

Abagizweho ingaruka n’ubwo bushera babunywereye kwa Habyarimana ku wa 30 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika.

Bahuriye kwa Habyarimana aho bari bahisemo kwiyakirira nyuma y’umubatizo hari ibyo kurya n’ubushera bwateguwe n’Abakirisitu b’Urusengero.

Abanyweye kuri ubwo bushera bose  bajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kumererwa nabi kubera ubwo bushera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Concorde Hatumimana yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko hari hafashwe abantu 44 muri bo 8 barembye bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Yavuze ko abarwayi batangiye koroherwa nyuma yo kwitabwaho n’abaganga ariko hakaba hari abakirwaye mu bajyanwe mu Ruhengeri.

Ati ” Ariko nabo barindwi barorohewe bagomba kurara basezerewe, Umugore nyiri urugo banyoyemo ubwo bushera niwe utarororoherwa, abandi bari kuri Centre de Sante bahise basezererwa.”

Gitifu Hatumimana yasabye abaturage gukomeza kunoza isuku haba mu byo barya ndetse n’amafunguro atandukanye.

Ati “Nk’ubwo bushera babwengesheje amazi y’umureko yo mu kigega kandi haba harimo umwanda mwinshi, bagire isuku aho batuye no mu bwiherero hose, turangwe n’isuku.”