Burera: Umugabo yasanzwe mu mugozi amaze iminsi myinshi apfuye

Burera: Umugabo yasanzwe mu mugozi amaze iminsi myinshi apfuye

Oct 02,2023

Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri, umugabo witwa Tuyizere Valens w’imyaka 24 wo mu Karere ka Burera yasanzwe amanitse mu mugozi, umurambo we waratangiye kubora.

Urupfu rwa Tuyizere wo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Muhotora mu Murenge wa Butaro rwamenyekanye ku wa 29 Nzeri 2023.

Nyakwigendera yari yarashakanye na Mukanterina Valentine babyaranye umwana umwe n’undi yabyaye ku ruhande.

Amakuru avuga ko uyu muryango wari mu myiteguro yo kwimukira mu Mutara nyuma yo kubona umuguzi w’inzu babagamo wari wamaze no kubishyura avance ya 250,000 Frw.

Uyu mugabo yaje guha umugore we amafaranga 210,000 Frw ngo ayabike ahita acikana n’umwana we, kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho aherereye.

Tuyizere mbere yo kwiyahura yabanje gukinga ku muryango wo hanze n’ingufuri maze aca mu gikari kugira ngo abantu bajye babona ko nta muntu urimo.

Kuwa 29 Nzeri ubwo abanyeshuri banyuraga haruguru y’inzu basabiranyijwe n’umunuko, maze batanga amakuru biba ngombwa ko bica urugi basanga Tuyizere amanitse mu mugozi.

Abaturanyi n’inzego zitandukanye basanze umurambo waratangiye kubora ndetse babona n’urwandiko rwanditswe na nyakwigendera ku wa 13 Nzeri 2023.

Mu rwandiko yavuze ko asize abana babiri umwe yamubyaye ku mugore bashakanye undi akaba yaramubyaye ku mugore batashakanye.

Muri urwo rwandiko yavuze ko biriya bihumbi 210 y’u Rwanda yazatunga abana be yasize.

Kuwa 30 Nzeri 2023, RIB na Polisi Sitasiyo ya Butaro bafashe umwanzuro wo gushyingura Tuyizere Valens.