Umukunzi wawe nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko yamaze kukwanga ndetse atakigukeneye

Umukunzi wawe nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko yamaze kukwanga ndetse atakigukeneye

Oct 01,2023

Urukundo rwo mu marembera ruca amarenga, rimwe na rimwe ukamenya ko wanzwe hatabayeho kwerura ngo bakubwire ko bakwanze, nyamara hari amwe mu magambo agaragaza ko biri kurangira.

Abakundana bahora bahuje umutima, bajya inama, buri umwe yumva undi,bifuza guhorana umunsi ku munsi ariko mu gutandukana umwe yanga undi, hari amagambo aca amarenga ko muri mu bihe byo gutandukana, cyangwa uwo wihebeye ari kuguhunga.

Amwe mu magambo yakwereka ko bari kukwanga:

1.  Ndahuze

Abahanga mu gusobanura amarangamutima y’urukundo batangaza ko guhuga kose umuntu yagira kutatuma abura umwanya niyo waba muto wo kwita ku mukunzi we no kumubwira amagambo meza y’urukundo atuma yiyumva neza. Guhuga biza nk’urwitwazo rwo guha uwo wifuza kureka, bitewe nuko utakimukeneye.

Bitewe n’imiterere y’akazi abakundana bamenya igihe cya nyacyo cyo kuganira bityo bakongera urukundo hagati yabo, ariko guhugirana bihinduka urwitwazo igihe uwari umukunzi yumva akurambiwe akifuza kugukamuramo urukundo gahoro gahoro ukazashiduka wamubuze kandi ahari.

Inside.com ivuga ko, igihe cyose umukunzi akuburira umwanya wo kukuvugisha menya ko atakiri uwawe utangire izindi nzira umwiyibagize.

2. Tube inshuti zisanzwe

Abakunzi bahinduka abadasanzwe kubera ibihe bagirana byiza,no kugira ubushuti butahabwa uwariwe wese .Iyo umuntu mwakundanaga,agatangira kugusaba ko muba inshuti zisanzwe aba akumenyesha ko urukundo rwamushizemo yifuza guhagarika umubano wari hagati yanyu.

3. Sinifuza gukoresha telefone

Telefone  nicyo gikoresho kiri imbere mu guhuza ibiganiro by’abakunzi, cyane cyane iyo bari ahantu hatandukanye. Niyo mwaba mu gihugu kimwe cyangwa igice kimwe ntimuba mubana munzu, mukenera uburyo bw’itumanaho.

Niba usanzwe uvugana n’umukunzi,nyuma akakubwira ko atifuza gukoresha terefoni, ntibisobanura ko yayitaye cyangwa ibitse, ahubwo aba ayikoresha. Uwo ukunda uhangayikishwa no kumenya uko ameze,uko yabyutse , uko yiriwe,ndetse n’ikibazo afite kugira mufashanye, ariko iyo ubuza umuntu kuguhamagara cyangwa ntumwitabe, aba yavuye mu mubare w’abantu b’ingenzi kuri wowe.

Haba n'ubwo akubwira gutya mu kanya ukabona yanditse ku mbuga nkoranyambaga, ashyizeho ikintu cyangwa avuze ku ifoto y'umuntu runaka. Aha rero ntuzirirwe ubaza byinshi.

Urukundo ni amarangamutima yazonga umuntu ariko kuyagenzura nabyo birashoboka nubwo byatwara igihe. Kwangwa nuwo wakundaga birababaza, ariko birasanzwe, kuko ahava urukundo hava n’urwango.

Igihe wanzwe nuwo ukunda, menya ko hari abarenga 1000 bagukunda, maze wiyakire vuba, ukomeze ibikorwa byawe nk’ibisanzwe, wirinde gutekereza ko ubuzima burangiye ahubwo ube umunyambaraga, wiyiteho kandi urwanire kugera ku nzozi zawe, ubuzima burakomeza nk’ibisanzwe kandi mu byishimo.