Yoherereje ubutumwa umunyeshuri yigisha buganisha ku gutera akabariro bimuviramo akaga gakomeye

Yoherereje ubutumwa umunyeshuri yigisha buganisha ku gutera akabariro bimuviramo akaga gakomeye

Oct 01,2023

Mu gihugu cy’Ubwongereza haravugwa inkuru y’umwarimukazi wa kimwe mu bigo bikomeye wigeze guhura n’umuryango w’i Bwami woherereje umunyeshuri ubutumwa buganisha ku gutera akabariro– Ibintu byamuviriyemo akaga gakomeye cyane.

Mwarimu witwa Lindsey Bauer w’imyaka 46 wigisha amateka ku kigo gikomeye mu Bwongereza ‘Swish Colyton Grammar School’ aravugwaho gushaka gushora umunyeshuri yigisha mu ngeso mbi nyuma yo kumwoherereza ubutumwa buganisha ku gutera akabariro.

BIvugwa ko uyu mwarimukazi yoherereje uwo munyeshuri ubwo butumwa nyuma y’amasomo ndetse amusaba ko bahura.

Uyu munyeshuri yihutiye kumurega mu buyobozi bw’ishuri nabwo bwahise bumufatira icyemezo cyo kumuhagarika igihe cy’imyaka itanu.

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko bitemewe ko umwarimu agirana ubushuti bwihariye n’umunyeshuri nyuma y’amasomo. bwemeza ko nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse bwasanze uriya mwarimukazi yarashakaga gushora umwana yigisha mu ngeso mbi.

Uriya mwarimu yiregura avuga ko atari agambiriye kumukoresha icyo gikorwa ahubwo yumvaga afite umujagararo (stress) ari nayo mpamvu yandikiye uriya munyeshuri gusa akaba abisabira imbabazi.

Mu 2016 uyu mwarimu yahuye n’igikomangoma cya Wales, William n’umugore we Kate. Uyu muryango w’i bwami wasanze uyu mwarimu ku kigo yigishaho ndetse bafatana n’amafoto.

Mwarimu Lindsey afite abana batatu yatandukanye n’umugabo we.

Lindsey Bauer yahagaritswe ku kazi azira kwandikira umunyeshuri ubutumwa buganisha ku gutera akabariro.