Kabaye ! Satani w'umuntu yarongoye umugore w'idayimoni - AMAFOTO

Kabaye ! Satani w'umuntu yarongoye umugore w'idayimoni - AMAFOTO

Oct 01,2023

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Bresil, Michael Diabao Praddo w’imyaka 47 uzwi ku izina rya Satani w’umuntu yegukanye agahigo benshi batangaje ko batakifuza kwegukana mu buzima bwabo.

Uyu mugabo watwawe cyane no guhindura imiterere y’umubiri we yaciye agahigo yandikwa mu gitabo gishyirwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe cya ‘Guiness World Record’.

Michael yanditswe mu gitabo cy’abaciye uduhigo kubera kwishyirishaho amahembe menshi ku mutwe.

Agahigo yaciye ni ako kuba umuntu wa mbere wishyize amahembe menshi ku mutwe we aho abarirwa mu mahembe agera kuri 33 amaze kwishyiraho.

 

Aya mahembe yose uyu mugabo w’imyaka 47 ayishyiraho agamije gusa na Satani. Aho azwi cyane ku izina rya Satani w’umuntu.

Uyu mugabo azwi ku izina rya Satani w’umuntu.

Ikindi uyu mugabo afite agahigo ko kuba ari umuntu wa gatatu wamaze kwikuzaho amazuru asanzwe akishyiraho ayandi ateye ubwoba.

Uyu mugabo kandi yikujeho amatwi n’ibindi bice bimwe na bimwe by’umubiri we.

Avuga ko ikimutera ibi byose ari uko yakuze ashaka guca agahigo ko kugira isura iteye ubwoba akitwa Satani w’umuntu. Ikindi akishyirishaho amahembe menshi ku mutwe kurusha undi muntu uwo ariwe wese ku isi.

N’ubwo akora ibi yemeza ko bimurya cyane iyo babimushyiraho ndetse ko uburibwe bwinshi abwumva nyuma yo kubishyiraho – Ibintu avuga ko bitamugora kwihanganira kuko abifata nko gukabya inzozi ze.

Kubona Michael biba biteye ubwoba cyane ku buryo ushobora kwiruka.

Michael amaze imyaka igera kuri 25 yishyirisha ibishushanyo ku mubiri we, Yashyingiranywe n’umugore nawe ukunda cyane kubyishyiraho uzwi ku izina rya ‘Umugore w’idayimoni’ (Woman demon).

Bivuze ko Satani w’umuntu yarongoye umugore w’idayimoni.

SRC: Impundu.com