Hatahuwe amanyanga yatumye ibirayi bya Kinigi bigera ku mafaranga 1500

Hatahuwe amanyanga yatumye ibirayi bya Kinigi bigera ku mafaranga 1500

  • Ibirayi bya Kinigi biri kugurishwa mu buryo bwa magendu

  • Hari icyizere ko ibirayi bya kinigi bizamanuka nyuma y'aho abaturage baboneye imbuto

Sep 29,2023

Toni eshanu z'imbuto z'ibirayi zafashwe zigiye kwambutswa umupaka kugurishwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu buryo bwa magendu.

Izi mbuto zahise zishyikirizwa abaturage bari barazibuze bazibahera ku buntu mu Karere ka Rubavu, RBA dukesha iyi nkuru yagaragaje aba baturage bari gutera iyi mbuto bishimye nyuma yo kuyihabwa ku buntu.

Abaturage bahawe izi mbuto ni abari barahinze nyuma, bakagorwa no kubona imbuto bitewe nuko hari imbuto zajyaga kugurishirizwa muri Congo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba baturage bemeza ko bajyaga babura imbuto mugihe cy’ihinga ,ihenze cyangwa se ari nke cyane n'uyifite atayigurisha,bakaba bavuga ko byashoboka ko kuyigurisha nk'uko aribyo byatumaga ibura.

Ubu hari icyizere ko iyi mbuto nihingwa neza izafasha mu guhangana n'ikibazo cy'itumbagira ry'ibiciro  by'ibirayi bya Kinigi ku masoko.

Ibirayi bya Kinigi ntibigomba kurenza 460Frw ku kilo - Kigali Today

Hari icyizere ko igiciro cy'ibirayi kizamanuka mu minsi ya vuba ibyo abahinzi bari guhinga nibyera.