Igitangaza cy'Imana i Kigali - Umushoferi arokotse impanuka ikomeye

Igitangaza cy'Imana i Kigali - Umushoferi arokotse impanuka ikomeye

Sep 29,2023

Ahagana mu masaha ya saa Tanu zo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Nzeri 2023, ahitwa Ryamakomari-Ruhango mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka ikomeye imodoka irangirika cyane, kubw'amahirwe uwari uyitwaye ararokoka.

Amakuru avuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa Corolla, ifite Plaque RAB 366 H, yakoze impanuka ubwo yageraga aho hantu hamanuka umushoferi wari utwaye akabura feri, ni ko guhitamo kugonga umukingo.

Umushoferi yakomeretse byoroheje, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, yabitangaje. Ati “Umushoferi yageze ahitwa Ryamakomari-Ruhango, abuze feri ayikubita ku mukingo imodoka irashwanyagurira. Uwo mushoferi yakomeretse byoroheje ahita ajya kwa muganga, imodoka yo yangiritse cyane bikomeye, ntacyo yaramuye rwose”.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko aho habereye iyo mpanuka, ari na ho haherutse kubera indi yahitanye abantu batandatu, avuga ko muri uyu mwaka wa 2023, aho hantu habereye impanuka eshatu zikomeye.

Gitifu Ntirushwa, yagize ubutumwa agenera abakoresha uwo muhanda, ati “Ubutumwa natanga, ni ugushimira Polisi yashyizeho ya Camera igenzura umuvuduko w’imodoka, abantu bahageze bagomba kujya bagabanya umuvuduko, kuko ni ahantu hamanuka ariko hagendeka neza”. “Iyo warangaye kandi wongeje umuvuduko, mu gihe uva aho hantu uhita ujya mu ikorosi, guhinduranya imiterere y’umuhanda iyo utahamenyereye birakugora, ari nabyo bikomeje guteza impanuka”.