Niger: Habaye Igitero gikaze gihitana abasirikari 12

Niger: Habaye Igitero gikaze gihitana abasirikari 12

Sep 29,2023

Mu gace ka Tillaberi, gahuza igihugu cya Niger, Burkina Faso na Mali, hagabwe igitero gikaze gihitana abasirikari 12. Aka gace kihishemo Abajihadiste benshi cyane, bateza umutekano muke muri ibyo bihugu, bikaba binakekwa ko baba ari bo bagabye iki gitero.

Minisitiri w’Ingabo muri Niger, Salifou Mody, yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba w’Abajihadi bahitanye abasirikare 7, abandi 5 bagwa mu mpanuka ubwo bajyaga gutabara.

Yakomeje agira ati: "Mu gihe cyo gutabara mu rwego rwo gusubiza icyo gitero inyuma, habaye n’impanuka ikomeye yo mu muhanda yatumye hapfa abasirikare bacu batanu bakomeye".

Minisitiri Mody yavuze ko abandi bantu barindwi bakomeretse bajyanwe mu bitaro kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w’ingabo, yakomeje avuga ko icyo gitero cy’Abitwaje intwaro cyagabwe ku ngabo za Niger mu mujyi wa Kandadji, cyari kigizwe n’itsinda ry’abantu benshi. Igisirikare cya Niger cyabashije kwivugana abagera mu 100 ndetse babambura moto zabo n’intwaro, hakaba hagikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi barwanyi bo muri uwo mutwe w’iterabwoba.

Kuva ubutegetsi bwahirikwa muri iki gihugu cya Niger mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, abayobozi batandukanye bavuze ko iki gihugu gishobora guhura n’ingorane zo kwibasirwa n’ibitero by’abagize imutwe y’iterabwoba.