Mukobwa, Dore impamvu zishobora gutuma ugumirwa kabone n'ubwo waba uri ikizungerezi

Mukobwa, Dore impamvu zishobora gutuma ugumirwa kabone n'ubwo waba uri ikizungerezi

  • Ibintu bishobora gutuma umukobwa agumirwa

  • Abagabo ntibakubakana n'abagore bikundira kuryoshya gusa ngo bishoboke

  • Ese umukobwa wakubaka rugakomera ni mukobwa ki?

Sep 29,2023

Mu buzima tubamo bwa buri munsi turangwa na byinshi bituma dushobora gutandukana cyangwa se kugereranywa hagati yacu bitewe n'imyitwarire ituranga. Uko waba uri kose rero buri muntu yaba umugabo yaba umugore agira intego mu buzima cyangwase umurongo w'ubuzima agomba gukurikiza. Hari imyaka umuntu ageramo agashaka uwo bazabana akaramata bagamije kuroroka (kubyara bakarera).

Hari ibintu byinshi umukobwa ashobora gukora atazi ko ari amakosa akomeye ashobora kuzamugiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwose zirimo no guhera ku ishyiga (kubura umugabo), akabura umugabo burundu akagumirwa atyo kuko yateguye imbere he nabi. Aha uzasanga n'ubwo umukobwa yaba ari mwiza cyane ku isura wa wundi twita ikizungerezi, azakundana n'umuhungu ariko bibe ari byabindi byo kuryoshya gusa, basohokane, bishimane, yewe hari n'abaryamana ku bw'irari ariko bagera ku ngingo yo kuba babana ugasanga umuhungu ntabikozwa ahubwo bikarenga akishakira undi agira umugore mutandukanyije imyitwarire wowe ukaba uwo kwinezerezaho gusa .

Muri ibyo bintu bishobora gutuma umukobwa abura burundu umugira umugore, twavuga nko:

  1. Kubenga cyane: umukobwa ukunda kubenga cyane ku buryo nta musore n’umwe ajya yemera ko bagirana urukundo rurambye,cyangwa ugasanga agira agasuzuguro nta muhungu yemera ko baganira, bigeraho akabura nuza kumubaza izina kuko bose bagenda babwirana ko uwo mukobwa yiyemera,imyaka igashira indi igataha akabura umugabo burundu akaba yarinda asaza.
  2. Kwiyandarika: umukobwa wiyandarika cyane biragorana ko yabona umusore wemera kuzamugira umugore kuko aba yarigize igihomora ukabona ko nta mugore muzima wamubamo,nibwo usanga yaraheze aho ntawe umubwira ijambo ryiza uretse abashobora kumugira uwo kwiryamanira gusa nta yindi gahunda bamufiteho.
  3. Gukunda ibirori n’akabari/ Gukunda kuryoshya/ Inkundarubyino: kugira ngo umukobwa ukunda kujya mu birori cyane,nukuvuga nko mu tubyiniro ndetse agakunda n’akabari kuburyo bukabije,hamwe usanga buri minsi y’ikiruhuko na buri joro yibera mu tubari n’utubyiniro hamwe n’abahungu ,biragoye ko yabona umuhungu umugirira icyizere cyo kumushyira mu rugo akitwa umugore kuko aba yarigize icyomanzi.
  4. Kwigira umuhungu cyane/ Igishegabo: umukobwa ukunda kwihangishaho kugira imyitwarire ya gisore mu buzima bwe bwa buri munsi,ugasanga nta masoni y’abakobwa agira cyangwa ngo yiyiteho bya gikobwa,mbese ugasanga imyitwarire ye yose ari umuhungu mu bandi,biragoye ko abasore bashobora kukubonamo umukobwa wazubaka cyangwa akubaha umugore mu rugo.
  5. Gukunda ibintu cyane/ Ubutunzi: kuba umukobwa akunda kwikubira kandi akumva yaba umukire bishobora gutuma abura umugabo kuko abona nta n’umwe ufite ubukire yifuza,ubundi ugasanga afite nk’imitungo runaka ye akumva nta mugabo basezerana ngo ayigireho uruhare,agahera muri ibyo akazasazana bwa bukire bwe yanze gusangira n’umugabo.

Ibi byose ni ibintu bishobora gutera umukobwa kugumirwa agahera ku ishyiga kandi mu buryo atakekaga ko bizamuviramo ingaruka nk’izo