RWANDA: Abagera kuri 20 bamaze kwicwa n'imvura y'umuhindo

RWANDA: Abagera kuri 20 bamaze kwicwa n'imvura y'umuhindo

Sep 29,2023

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, yatangaje ko kuva imvura y’umuhindo yatangira kugwa, ibiza bimaze kwica abantu 20 ndetse abagera kuri 58 bakomeretse.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko bimwe mu byangijwe n’iyi mvura, inatanga inama zifasha abantu kwirinda kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.

Imibare yatangajwe na MINEMA igaragaza ko ibiza byasenye inzu 499, binangiza hegitari 58 z’imyaka, inka 2 zirapfa ndetse n’andi matungo 123. Iyi mvura kandi yangije ibyumba by’amashuri 37, inangiza hegitari 9 z’amashyamba, imihanda 3, amateme 5, ibyumba bakorerwamo 8 (Office), imiyoboro y’amashanyarazi 3 ndetse n’uruganda 1.

Raporo ya MINEMA y’uku kwezi igaragaza ko abantu 20 bapfuye, 10 muri bo bishwe n’inkuba ndetse igaragaza ko mu bakomeretse umubare munini bazize inkuba kuko ugera kuri 43.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philippe, yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bakubahiriza inama bagirwa n’inzego z’ubuyobozi, harimo kwirinda inkuba, kuva ahashyira ubuzima bwabo mu kaga no kurwanya isuri banazirika ibisenge by’inzu no kuzisana.

MINEMA itanga inama ku Banyarwanda ko bakwiye kubaka muri site z’imiturire, kuzirika ibisenge by’inzu bitaziritse, gushyira fondasiyo ku nzu zitayifite, guhoma izidahomye, gushyira imireko ku nzu no gufata amazi y’imvura, gusibura inzira z’amazi, kurwanya isuri baca imiringoti mu mirima, kubungabunga inkombe z’imigezi, kuberamisha imikingo yegereye inzu, gutera amashyamba, ibiti by’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka.

Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kujya munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki, mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba. Hari kandi kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe imvura irimo inkuba.