Abasore: Dore amagambo 6 ugomba kwirinda kubwira umukobwa mukundana

Abasore: Dore amagambo 6 ugomba kwirinda kubwira umukobwa mukundana

  • Amagambo ababaza abakobwa iyo bayabwiwe n'abakunzi babo

  • Ntuzigere ubwira umukobwa mukundana rimwe muri aya magambo

Sep 29,2023

Mu rwego rwo kurinda no gusigasira umubano w’urukundo rwanyu ni byiza ko umusore yirinda amagambo n’ibibazo abaza umukunzi we kuko bishobora kurwangiza mu gihe we yibwiraga ko ari kurukomeza.

1. Wakundanye n’ abagabo bangahe ?

Iki kibazo si ngombwa kukibaza umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe, kuko nta mubare w’ abagabo wagenwe umukobwa cyangwa umugore agomba gukundana nawo, ngo wenda ube wabimubaza kugira ngo umenye ko yagejeje kuri uwo mubare. Iki kibazo abagore baracyanga kandi nta n’ icyo cyongera mu mibanire y’ abakundana.

2. Iyo myenda ntabwo ikubereye

Uru ni urugero rw’ interuro ubwira umukobwa mukundana cyangwa umugore wawe ikamubabaza. Ikiza wamubwira ko iyo myenda yambaye utayikunze ukamuha ibisobanuro ariko iyo umubwiye ko imyenda yambaye itamubereye yiyumvamo ko unenze imiterere ye.

3. Sinkunda inshuti zawe

Aho kugira ngo ubwire umugore wawe cyangwa umukunzi wawe ko afite inshuti mbi , ahubwo umufasha kubona no guhitamo inshuti nziza akareka inshuti za kera.

4. Urashaka guhura n’ umuryango wanjye ?

Kujyana umukunzi wawe mu rugo iwanyu ni ikintu cy’ ingeni mu rukundo. Gishobora no kugira icyo cyangiza mu rukundo rwanyu igihe umuryango wawe utari witeguye. Kubaza umukobwa niba ashaka ko uzajya kumwereka umuryango wawe byumvikana nko kubimuhatiriza. Aho kubimubaza wabimumenyesha ukamusaba ko azakubwira igihe azaba yiteguye.

5. Warabyibushye

Niba warabyibushye nawe aba abizi, nta mpamvu yo kubimwibutsa, ahubwo wamufasha gukora siporo no kurya neza.

6. Urashaka kunsura

Akenshi umusore wasohokanye n’ umukobwa aba ashaka ko uwo mukobwa anamusura. Ni byiza kwirinda kumubaza iki kibazo ahubwo ukabimubwira mu buryo butari ikibazo kandi buha umukunzi wawe amahitamo. Uti ‘Si byiza ko ijoro turikesha turi hano’. Niba nanone ushaka kumuha gahunda y’ ubutaha mwari kumwe cyangwa mwavugana sibyiza ko urashaka kunsura kuko ahita akeka ko ushaka ko muryamana. Ikiza umubaza aho yifuza ko ubutaha muzahurira.