Bibaye impamo, Kazungu Denis yagaruka mu muryango nyarwanda, kandi uwamutunga urutoki byamukoraho

Bibaye impamo, Kazungu Denis yagaruka mu muryango nyarwanda, kandi uwamutunga urutoki byamukoraho

  • Nibamupima bagasanga arwaye azavurwa asubizwe mu muryango nyarwanda - Alain Mukuralinda yakomoje kuri Kazungu Denis wishe 14

  • Alain Mukuralinda avuze icyatuma Kazungu Denis wishe 14 agarurwa mu muryango nyarwanda

Sep 28,2023

Mu gihe abantu benshi bakomeje kuvuga no kwibaza byinshi ku cyaba cyarateye umwicanyi ubyiyemerera Kazungu Denis, n'uburyo yagiye abikora kuri ubu akaba ari mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere aho aherutse gusabyirwa igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo kubera uburemere bw'ibyaha akuriranyweho nk'uko byagaragajwe n'ubushinjacyaha, Alain Mukuralinda yavuze ko aramutse apimwe bagasanga ibyo yakoze yarabikoreshejwe n'ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe, yakurikiranwa akavurwa ndetse agasubizwa mu muryango mugari w'abanyarwanda hakurikijwe amategeko kuko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko.

Ibi Mukuralinda yabivuze ubwo yaganirizwaga mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa Youtube MAX TV. Ni ikiganiro kandi yakomeje kugaruka ku nshingano za buri wese, aho ibibazo byinshi yavugagako ntacyo yabivugaho ahubwo ko n'abandi bakomeje kwivugira ibyo bishakiye bitandukanye bacisha make ubugenzacyaha bukore iperereza ryabwo.

Yavuze ko n'ubwo Kazungu yatahuwe yaramaze kwivugana ubuzima bw'abatari bake, yavuzeko kuba yarafashwe bifite igisobanuro cyiza cyo kuba hagomba gukurikiza amategeko agendana n'ibyaha yakoze kandi bigakoranwa ubushishozi binyuze mu iperereza ricukumbuye. Yavuze ko bitewe n'iperereza rizaba riri gukorwa, bishobora no kuba byatwara amezi 6, ariko nyuma ya buri minsi 30, bakagaragaza ko hakiri gukorwa iperereza, kugirango cya gifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo gikomeze.

Kazungu Denis yakunze kugaragara mu rukiko rw'ibanze ubwo yaburanaga ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo, agaragara nk'umuntu uticuza ku byo yakoze aho yigaragazaga aseka anemera ibyo ashinjwa byose.

Ibyaha Kazungu akurikiranweho birimo  ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Byose byabereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Agitabwa muri yombi, ubugenzacyaha bwagaragaje ko aho Kazungu yari atuye hagaragaye icyobo yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica, aho habonetse imibiri 12 na ho abandi 2 avugako nta mibiri yabonetse kuko yasibanganyije ibimenyetso.

Aburanga ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko uburemere bw'ibyaha uyu Kazungu yakoze bitatuma asubira muri Sosiyete kuko bimwe mu byo yakoze harimo no gutera ubwoba abagerageje kumucika akabakangisha ko azabicana n'imiryango yabo.

Aha ubushinjacyaha bwavuze ko kuba imyirondoro ye ishidikanywaho na byo byagenderwaho n'urukiko kuba yaba afunzwe iminsi 30 y'agategabyo.

Kazungu Denis witabye urukiko nta mwunganizi afite, yabye urukiko ko urubanza rwe rwabera mu muhezo nta tangazamakuru rihari.

Urukiko rwamubajije impamvu yifuza ko byakorwa gutyo maze asobanura ko ibintu yakoze yifuza ko bitatangazwa kuko hari n'ibindi RIB itamenye ashaka kuzagarukaho ku rukiko mu gihe kuburana mu mizi icyaha ku kindi rizaba ritangiye.

Ku itariki 26 Nzeri 2023 ni bwo Kazungu Denis yasomewe umwanzuro w'urukiko ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo aho rwemeje gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, ubu akaba yaragejejwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.