Abakobwa: Niba umusore mukundana agukorera kimwe muri ibi bintu menya ko atagukunda by'ukuri

Abakobwa: Niba umusore mukundana agukorera kimwe muri ibi bintu menya ko atagukunda by'ukuri

Sep 28,2023

Hari ibintu byinshi byiza umugabo ukunda umugore we by’ukuri amukorera ariko hari n’ibintu umugabo yagukorera ukamenya ko atagukunda by’ukuri.

 

Hari ibintu byinshi byiza umugabo ukunda umugore we by’ukuri amukorera ariko hari n’ibintu umugabo yagukorera ukamenya ko atagukunda by’ukuri.

 

1. Kuvuga amagambo agusebya

 

Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bityo akumva ko kuba yakuvuga nabi nawe yaba arimo kwisebya.

 

2. Gusohokana n’abandi bakobwa afite intego yo kubatereta

 

Umugabo cyangwa umusore ufite umugore cyangwa umukobwa akunda by’ukuri ntabwo ashobora gusohokana n’undi mugore cyangwa umukobwa bitari muri gahunda z’akazi. Umukunzi wawe nasohokana n’undi mukobwa cyangwa umugore ukabibona ko icyo yari agamije ari ugutereta azaba atagukunda.

 

3. Kuguhanganisha abandi bakobwa

 

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azigera agushyira hagati y’abandi bakobwa cyangwa abagore ngo mu muhanganire ahubwo abo bose ahita abashyira ku ruhande akakwereka ko ubarenze kandi ko yamaze kuguhitamo.

 

4. Kwirengagiza ibikubabaje

 

Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.

 

5. Nta gutanya n’umuryango wawe

 

Umukunzi wawe naba agukunda by’ukuri ntabwo azatuma umubano wawe n’ababyeyi bawe uzamo agatotsi kubera we ahubwo akora uko ashoboye ugakomeza kubana neza n’umuryango wawe kuko aba azi ko uwo muryango we ari nk’umuryango we.

 

6. Kuguca intege

 

Umugabo cyangwa umusore ugukunda nta buryarya aragushyigikira mu nzozi zawe akakwereka ko uzazigeraho igihe zishoboka ntabwo aguca intege. Yitwara igihe cyose nk’umujyanama wawe niyo utamugisha inama we aribwiriza ukajya wumva akugira inama zatuma ubuzima bwawe buba bwiza cyane by’umwihariko ubuzima bwawe bw’ahazaza.

 

7. Ku kwima umwanya

 

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho umutima.