Mu Rukiko, Prof. Harerimana yireguye ahakana ibyo aregwa byose, asabirwa gufungwa by'agateganyo

Mu Rukiko, Prof. Harerimana yireguye ahakana ibyo aregwa byose, asabirwa gufungwa by'agateganyo

Sep 28,2023

Mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ubushinjacyaha bwasabye ko abarimo Prof Jean Bosco Harerimana wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative, RCA; Hakizimana Clever Ushinzwe Amasoko muri iki kigo na Gahongayire Liliane wari ushinzwe Ububiko, bafungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byo baregwa rikomeje.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nzeri 2023, ni bwo habayeho kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko risubitswe ku wa Gatatu kuko Hakizimana Clever atari afite umwunganira.

Ubushinjacyaha bwatangiye busabira ababurana gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha bakurikiranyweho.

Prof Jean Bosco Harerimana ashinjwa ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n’iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry’amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Ibindi ni ufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.

Hakizimana Clever ashinjwa gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Ni mu gihe Gahongayire Liliane ashinjwa gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cyo gushyira amasezerano mu bikorwa.

Ibyaha bakurikiranyweho byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amasoko yatanzwe binyuranyije n’amategeko.

Prof Harerimana Jean Bosco yavuze ko ibyaha ashinjwa nta na kimwe yemera. Ati “Nta cyaha na kimwe nemera.’’

Prof Harelimana yagaragaje ko itegeko ryerekana ko umukozi ushinzwe amasoko ari we ubikurikirana kuva ku igenamigambi kugera amasezerano arangiye.

Ati “Umukozi ushinzwe amasoko ni we ukurikirana ipiganwa rya ba rwiyemezamirimo. Iyo asabye ibisobanuro ni we ubitanga kugeza birangiye.’’

Yavuze ko mu gusinya amasezerano yizezwaga ko amategeko yubahirijwe, nta kibazo na kimwe gihari.

Ati “Uyu mukozi ushinzwe amasoko twari tumaranye hafi imyaka itanu. Numva rwose yabisobanura, tukumva uko byakozwe.’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abakozi babiri bahawe misiyo yo kujyana n’ikigo gitegura ibizamini bya RCA kandi ari abakandida. Bifashishijwe mu gutegura uburyo ibizamini bizakorerwamo. Buti “Icyavuyemo ni uko na bo batsinze kandi bafite amanota yo hejuru, nka 90.’’

Prof Harelimana yavuze ko muri abo nta n’umwe yigeze ashyira mu mwanya.

Ati “Sinigeze menya ko abo bakozi bari mu bakandida bazakora ibyo bizamini. Icyo kigo cyatsindiye isoko muri RCA ubusanzwe gisaba umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi n’ushinzwe abakozi ko bakorana.’’

Ku cyaha cyo gukoresha itonesha, Ubushinjacyaha bwavuze ko hari amajwi yumvikanamo Prof Harelimana yigamba ko uwo ashaka ahabwa akazi, uwo “tudashaka tukamwirukana.”

Yafashwe aganira n’umukozi wa RCA yabwiraga ibyo agomba gukora kandi na we natabikora azamwirukana. Bwagaragaje ko bamwe muri abo bakozi yavugaga birukanywe.

Prof Harelimana yavuze ko ibyo byose bifitanye isano n’umukozi woherejwe gukora raporo y’ubugenzuzi muri Koperative KIAKA, havutsemo ibibazo byo kunyereza amafaranga.

Ati “Aya majwi numva abantu bose bayafite, bayavuga. RIB yadusabye gukora ubugenzuzi muri Koperative ya KIAKA. Uwitwa Elizaphan yasabye ruswa ya miliyoni 22 Frw.’’

Yavuze ko akimenya ayo makuru ya ruswa yagerageje gushaka ibimenyetso kugira ngo abimenyeshe inzego ndetse ibyo ari byo byakururanye kugeza amajwi afashwe.

Hakizimana Clever na we mu kwiregura kwe yavuze ko ibyaha aregwa atabyemera.