Mu rukiko, uwavugwagaho gusambanywa na Dr. Kayumba, yabiteye utwatsi

Mu rukiko, uwavugwagaho gusambanywa na Dr. Kayumba, yabiteye utwatsi

Sep 28,2023

Umukobwa wazanywe n'ubushinjacyaha busaba urukiko ko rwakuraho,  icyemezo cy’uko Dr. Kayumba aba umwere, yageze mu rubanza imvugo arivuguruza, avuga ko ntabyabaye.

Dr. Kayumba wahoze ari umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda we avuga ko urubanza rwe ari urwa Politiki azira kuba yari agiye gushinga ishyaka. Yavuze kandi ko yashakaga gushinga ishyaka rya Politiki,  yabitangaje nyuma y'uko asohotse muri gereza yari amazemo imyaka ibiri kubera guteza akavuyo ku kibuga cy’indege cya Kanombe yasinze.

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda bemeza ko uyu wiyita umunyapolitike, ko yahoze ari umwarimu muri kaminuza,  yaba yarashatse gushinga iri shyaka agamije kujya mu muronko wo kurwanya ubutegetsi buriho, ngo kuko yaritangaje nyuma yo kuva muri gereza no kwandikira perezida w’u Rwanda, amwereka ibyo yita ko bitagenda neza mu gihugu.

Ivomo: Rwandatribune