UGANDA: Insoresore zahohoteye umuyapani, hiyongereyeho n'icyaha cy'ubwicanyi

UGANDA: Insoresore zahohoteye umuyapani, hiyongereyeho n'icyaha cy'ubwicanyi

Sep 28,2023

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru ya Ito Okira, umuyapani wakoraga muri iki gihugu mu bijyanye n'ibikorwa remezo, wapfuye nyuma yo guhohoterwa n'insoresore zamugabyeyo igitero mu muvundo w'imodoka akajya muri Koma.

Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Nzeri 2023, Polisi yo muri Uganda yemejeko uyu muyapani yapfuye, ku cyumweru nyuma y'ibyumweru bitatu ari muri Koma mu bitaro China-Uganda Friendship Hospital.

Ito wakoreraga Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala mu bijyanye no kuvugurura imihanda hagamijwe kugabanya umubyigano n'akavuyo; yatewe n’agatsiko k’abagizi ba nabi ageze ahitwa Centenary Park ku itariki ya 8 Nzeri, aho banamutwaye bimwe mu bintu yari afite.

Nkuko byatangajwe n'umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango, yavuzeko Polisi yari yataye muri yombi abakekwa ko bamuteye bakanamukorera ibyaha by’ubujura bukabije. Kuri ubu hiyongereyemo n’ikindi cyaha cy’ubwicanyi ku bakekwa. Umurambo wa Ito washyinguwe binyuze mu kuwutwika kuwa Mbere mu Mujyi wa Kampala, aho umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu Mujyi wa Kampala n’Ibigo by’Abayapani bikorera muri Uganda.

Nk’uko byatangajwe n’igipolisi kandi, agatsiko k’abantu bagera kuri 30, biganjemo urubyiruko rwari rwambaye imipira y’ishyaka NRM kandi baririmbaga indirimbo z’ishyaka ni bo bakoze iki gikorwa.

Polisi ivuga ko uwo munsi, Ito yari atwawe mu modoka kuri Hotel Africana ubwo agatsiko k’abantu bari bavuye mu birori by’isabukuru y’imyaka 79 ya Perezida Museveni ahitwa Kololo, kashikuzaga isakoshi irimo laptop, telephone ebyiri ngendanwa n’amafaranga atazwi umubare.

Onyango yavuze ko aba babonye ikirahure cy’imodoka kimanuye bagashikuza isakoshi undi agasohoka mu modoka ngo abakurikire abandi baramufata barahondagura mbere yo gucika aho hantu.

Umushoferi bari kumwe ni we wamukuye aho amujyana kwa muganga yabaye intere atumva adakoma kugeza ku Cyumweru gishize ubwo yashiragamo umwuka.