KARONGI: Abasore 2 basanzwe mu nzu bapfuye

KARONGI: Abasore 2 basanzwe mu nzu bapfuye

Sep 28,2023

Saa Moya n’Igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Nzeri 2023, Mu karere ka Karongi hari kuvugwa inkuru y'abasore babiri basanzwe mu nzu babagamo bapfuye, hakaba hari gukekwa ko baba barishwe no kubura umwuka bahumeka nyuma yo kuryama mu nzu bacaniyemo imbabura.

Aba basore bari batuye mu Mudugudu wa Kamuvunyi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi. Amakuru aturuka ku bavandimwe b'aba basore ni uko ngo babonye aba basore batinze kubyuka maze bakica urugi basanga bashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, yavuze ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Yagize ati "Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntabwo twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.’’

Abo basore barimo Niyomugabo Karim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20. Biteganyijwe ko imirambo yabo ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.