Ruhango: Umugore yishwe atemaguwe nyuma yo kwishinganisha no muri RIB

Ruhango: Umugore yishwe atemaguwe nyuma yo kwishinganisha no muri RIB

Sep 27,2023

Mu karere ka Ruhango hakomeje kuvugwa inkuru y'incamugongo y'umugore wishwe atemaguwe mu buryo bukomeye nyuma y’uko yari amaze iminsi yishinganisha mu nzego zitandukanye.

Mu cyumweru gishize ni bwo uyu mugore wishwe yari yabwiye umunyamakuru wa BTN dukesha aya makuru ko hari umugabo ujya umutoteza akanamukubita ndetse yishinganishije mu buyobozi no mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Yavuze ko umugabo wamutotezaga ngo yamushinjaga ko ariwe ujya umurogera umuryango ndetse yabibwiwe n’umugore we nyuma y’uko asenze akerekwa ko ari we wabarogaga.

Nahayo Jean Marie, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, yavuze ko nyakwigendera atigeze ajya kwishinganisha mu buyobozi ngo avuge ikibazo afite. Ati “Ntabwo njye namubonye, ntabwo yaje kwishinganisha, gusa amakuru mfite n’uko yishinganishije muri RIB.”

Yongeyeho ko uyu mugore yishwe n’umusore abereye nyina wabo ariko batari bamenya impamvu yamuteye gufata icyo cyemezo.

Uyu musore wishe uyu mubyeyi ndetse n’umugabo bivugwa ko yamutotezaga bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntongwe.