Perezida wa Rayon Sports yavuze ku bagambanyi bashaka ko Rayon Sports itsindwa na Al Hilal Benghazi

Perezida wa Rayon Sports yavuze ku bagambanyi bashaka ko Rayon Sports itsindwa na Al Hilal Benghazi

Sep 27,2023

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko hari abantu benshi batifuza ko yateze imbere iyi kipe ndetse ko yabonye ibyavuzwe ko hari abashakaga guha ruswa abakinnyi ngo bitsindishe umukino wa Al Hilal Benghazi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yemeje ko nawe yabonye amakuru ko hari abashatse guha ruswa abakinnyi b’ikipe ye ngo bitsindishe imbere y’iyi kipe yo muri Libya.

Ati “Kuva naza ndabizi hari abantu badashaka ko nteza imbere Rayon Sports, hari bamwe badashaka ko dutwara igikombe…reka ngaruke rero kuri uyu mukino, nibyo koko narabibonye ko hari abantu bari mu biganiro na Al Hilal Benghazi ngo dutsindwe.

Ayo makuru twarayakiriye, batubwira abantu, turi kubikurikirana, tubiha n’abafite ubushobozi bwisumbuyeho bwo kubikurikirana.

Nabibonyemo ibintu 3. Icya mbere ni uko bishoboka, kuko ushaka intsinzi mu mupira w’amaguru, ashobora kuyishaka mu buryo butandukanye, ntawe nshinja ariko icyo cyashoboka ntabwo wakirengagiza.

Icya kabiri, iyi Kigali turimo, mujya mubyumva harimo ababingwa bashakisha ibintu mu buryo butari ukuri , utabira icyuya ngo atungwe n’icyo yavunikiye akaba yanagenda akababwira ko hari icyo yabamarira mu nyungu ze bwite , bakayamuha ntaho asinya , ntaho bazamurega akaba yashyira mu mufuka cyangwa se agatangaho duke, byose birashoboka,...

Icya gatatu bashobora kubiba icyo kintu , kikaza ari igihuha kikaza kugira ngo byice mu mutwe twese :abakinnyi, abatoza, ubuyobozi abafana badukunda, babibemo ikintu cyo kudutesha umutwe.

Yakomeje agira ati "....ni amakuru, amakuru wabonye urayakurikirana, byose birashoboka kuko Rayon Sports ntabwo abantu bose bayikunda....abakunzi bayo benshi barayikunda ariko ntihaburamo babiri, batatu kubera impamvu zabo bwite batayifuriza icyiza, ibyo bibaho..."

Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi uzabera kuri Kigali Pele Stadium,kuwa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho buri mukunzi wa Rayon Sports yifuza kubona iyi kipe yongera gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup.