CG Emmanuel Gasana, umwe mubapolisi 99 Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko

CG Emmanuel Gasana, umwe mubapolisi 99 Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko

Sep 27,2023

Binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeri 2023, uru rwego rwatangaje ko Perezida Paul Kagame yemeje ishyirwa mu kiruhuko ku Bapolisi 99 barimo abakuru.

Muri aba bapolisi 99, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo abo ku rwego rwo hejuru mu cyiciro cy’Abakomiseri batandatu, barimo CG Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

CG Gasana Emmanuel Gasana uri mu bashyize mu kiruhuko, yamaze imyaka 9 ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, kuko yatangiye izi nshingano mu kwezi k’Ukwakira 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, aho yavuye ahita ajya kuyobora Intara y’Amajyepfo, ubu akaba ayobora iy’Iburasirazuba.

Uretse CG Gasana Emmanuel, abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, barimo CP Emmanuel Butera wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Polisi cy’amahugurwa. Barimo kandi CP Vianney Nshimiyimana wari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Ubutwererane na Porotokole, CP Bruce Munyambo wigeze kuba Umuyobozi w’Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNAMISS).

Barimo kandi ACP Damas Gatare wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ndetse akaba yaranayoboye ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa bihuriweho na Polisi n’abaturage (Community Policing).

Perezida Paul Kagame kandi yemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru abandi Bapolisi b’Abofisiye Bakuru batanu, Abofisiye bato 28, n’abandi Bapolisi bato  60.

Yanemeje kandi isezererwa ku Bapolisi barindwi (7) bo ku rwego rwa Ofisiye, anemeza isezererwa ry’abandi Bapolisi batandatu ku mpamvu zitandukanye.

Image