Kayonza: Batunguwe n'umukobwa w'imyaka 17 wibyaje akajugunya uruhinja mu gihuru

Kayonza: Batunguwe n'umukobwa w'imyaka 17 wibyaje akajugunya uruhinja mu gihuru

Sep 27,2023

Mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, hari kuvugwa inkuru yatumye abatari bake bacika ururondogoro, y'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko watawe muri yombi nyuma yo kubyara umwana akamujugunya mu gihuru agapfirayo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri 2023, nibwo uyu mukobwa wikoze munda yafashwe atabwa muri yombi ni nyuma y’aho hari umusore waragiraga ihene wabonye umurambo w’uyu mwana mu gihuru giherereye mu Mudugudu wa Nyagashanga mu Kagari ka Karambi aho ngo bigaragara ko wari umaze iminsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yavuze ko nyuma yo kubona umurambo w’urwo ruhinja bakurikiranye bagasanga ni umukobwa w’imyaka 17 warubyaye tariki ya 21 Nzeri, arubyarira mu ishyamba aba ari na ho arusiga.

Ati “Amakuru twayamenye ejo Saa Yine, tuyahawe n’umuturage waragiraga ihene abona umurambo umaze iminsi, yarabitubwiye rero tujya aho mu ishyamba turaruhabona. Twahise dutangira gukurikirana mu Murenge wose tuza kumenya ko ari urw’umukobwa w’imyaka 17, nawe yatwemereye ko yarujugunye akimara kurubyara.”

Gitifu Gashayija yakomeje avuga ko uwo mukobwa yababwiye ko uwamuteye inda yamwihakanye ngo abona atamurera ngo abishobore.

Uwamuteye inda ngo yahise atangira gushakishwa n’inzego z’umutekano, mu gihe uwo mukobwa yajyanywe kwa muganga ngo abanze gukurikiranwa n’abaganga mbere yo kugezwa mu butabera.

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo. Ati “Ubu iyo ababyeyi baba barabonye hakiri kare ko umwana wabo atwite, bakabitumenyesha, uwamuteye inda yari gufatwa akabihanirwa, none yamenye ko twamumenye arahunga. Turabasaba kwita ku bana babo bakamenya ubuzima bwabo bwa buri munsi.”

N'ubwo bimeze bityo ariko abandi batari bake baribaza ukuntu umukobwa wo mu kigero nk'iki (17) yabasha kwibyaza atageze kwa muganga nta n'undi umufashije ari n'ubwa mbere abyaye bikabayobera, bakaboneraho gusaba inzego ko zakora iperereza hakamenyekana niba ntabafatanyacyaha bahari.

Kuri ubu umurambo w’uyu mwana wasuzumwe n’abaganga mbere y’uko ushyingurwa mu gihe uyu mukobwa w’imyaka 17 nawe yabanje kujyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho kuko yabyariye mu gihuru ndetse ntiyanabona ubuvuzi bw’ibanze.