INES Ruhengeri: Babiri bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho by'abanyeshuri

INES Ruhengeri: Babiri bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho by'abanyeshuri

Sep 27,2023

Mu ijoro rishyira itariki ya 26 Nzeri 2023, mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze; abajura binjiye mu nzu icumbikamo abanyeshuri babiri biga muri INES-Ruhengeri, biba ibikoresho byabo bitandukanye birimo imashini ya Laptop, imyambaro n’amavarisi.

Abo banyeshuri babiri bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakimara kumva ko batewe n’abajura, batabaje irondo rirabatabara, babiri muri abo bakekwaho ubujura bahita bafatwa.

Mu byibwe, harimo imyambaro n’ibikapu ni byo byamaze gufatanwa abo bakekwaho ubwo bujura, mu gihe Laptop igishakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Ally Niyoyita, yavuze ko bamaze gufata babiri bakekwaho kwiba abo banyeshuri, bakaba bamaze gushyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Muhoza.

Ati “Abo banyeshuri bakimara guterwa n’abajura, batabaje irondo rihita ribatabara, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa, aho bamaze gushyikirizwa Polisi Sitation ya Muhoza, bimwe mu byo bari bibye nabyo byafashwe”.

Uwo muyobozi yagarutse ku mutekano w’abaturage, by’umwihariko kuri abo banyamahanga, ati “Ubundi iyo abakekwaho kwiba bafashwe, na bimwe mu byo bibye bikaboneka ni kimwe mu bitanga ihumure ku baturage. Ni inshingano zacu zo kubacungira umutekano, cyane cyane ko ari n’abanyamahanga”.

Uwo muyobozi yavuze ko ibyaha by’ubujura bigenda byumvikana ahantu henshi hatandukanye, aho icyo ubuyobozi bushinzwe ari ugukumira, kuburwanya bafatanyije n’abaturage n’inzego z’umutekano, no gukaza amarondo mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo cy’ubujura.