Amavubi y'abagore yasezerewe na Ghana atinzwe ibitego 12-0

Amavubi y'abagore yasezerewe na Ghana atinzwe ibitego 12-0

Sep 27,2023

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yasezerewe na Ghana mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2024 iyitsinze 12-0 mu mikino ibiri nyuma y’uwo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kabiri yatsinzwemo 5-0.

Mu mukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cya Ghana, Amavubi yasabwaga gutsinda nibura ibitego 8-0 ngo asezerere Ghana, igice cya mbere ntabwo cyayagendekeye neza kuko cyarangiye atsinzwe ibitego 4-0.

Mu bitego 4 Ghana yari itsinze mu gice cya mbere hari harimo ibitego bitatu byatsinzwe na Alice Kusi ku munota wa 22', 26' na 37' ndetse n’icyatsinzwe na Evelyn Badu.

Igice cya kabiri cyatandukanye n’icya mbere kuko Ghana yabonyemo igitego kimwe ku munota wa 93' gitsinzwe na Stella Nyamekye, umukino urangira ari ibitego 5-0.

Ibi ni ibitego byaje bisanga 7-0 Amavubi y’Abagore yatsindiwe na Ghana kuri Kigali Pelé Stadium tariki 20 Nzeri 2023 mu mukino ubanza.

Mu ijonjora rya kabiri, Ghana izahura na Namibia, mu gihe ikipe izakomeza izabona itike yo kujya muri Maroc mu mwaka wa 2024 mu Gikombe cya Afurika.