Nyabihu: Umuforomo yapfiriye mu mpanuka ya ambulance ubwo bajyaga ku bitaro

Nyabihu: Umuforomo yapfiriye mu mpanuka ya ambulance ubwo bajyaga ku bitaro

Sep 27,2023

Mu karere ka Nyabihu, haravugwa inkuru y'umugabo w’imyaka 48 witwa Habimana Appolinaire wari umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Birembo muri ako Karere wishwe n’impanuka y’imbangukiragutabara yari arimo aherekeje umugore wari ujyanywe kubyarira ku Bitaro bya Kabaya.

Ibi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ku wa 25 Nzeri 2023 nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura, Kabalisa Salomon. Aho yagize ati ‘‘Yagiye kuzana umubyeyi wari utwite imuvana i Karago imujyana ku Bitaro bya Kabaya kuko ari ho yari yoherejwe, igeze hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Rambura ikora impanuka, uruhande uwo mugabo yari arimo ni rwo imodoka yagwiriye imufatiramo agumamo.’’

‘‘Ubwo barantabaza nari nkiri hafi aho ku murenge njya gutabara; hari nka saa tatu z’ijoro ryakeye (…) twagerageje gutabara uwo muganga duhagarika imodoka zigera muri eshatu kugira ngo badufashe kumutabara ntibyakunda Twashyizemo imigozi iraturika kugeza ubwo yageze aho yitaba Imana’’.

Kabalisa yongeyeho ko abandi bari muri iyo modoka bavuyemo ari bazima ndetse n’umubyeyi wari ujyanwe kubyara ahamagarizwa indi mbangukiragutabara imugeza ku bitaro abyara neza we n’umwana ntibagira ikindi kibazo.

Yongeyeho ko iperereza ryakozwe na polisi yageze ahabereye iyo mpanuka, ryagaragaje ko yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi wari utwaye iyo mpangukiragutabara.

Iyo mbangukiragutabara yakoze impanuka yari iyo mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu, igakorera ku bigo nderabuzima bitatu birimo icya Birembo ari na ho iba, icya Rambura na Mwiyanike.