Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi byamenyekanye

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi byamenyekanye

Sep 26,2023

Rayon Spors yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wo kwishyura w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup izakiramo Al Hilal Benghazi.

Rayon Sports yemeje ko kwinjira ku mukino wayo na Al Hilal Benghazi, itike ya menshi ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iya make ashoboka ari 5.

Ni umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho Rayon Sports izakira Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 ndetse yose arashaka uko imwe yagera mu matsinda.

Rayon Sports ikaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya 0-0, kugira ngo igere mu matsinda.

Iyi kipe ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro byo kuri uyu mukino aho muri VVIP ari ibihumbi 50, VIP abazagura mbere ni ibihumbi 25 n’aho umunsi w’umukino ni ibihumbi 30, ahatwikiriye itike irimo kugura ibihumbi 10 umunsi w’umukino izaba ari ibihumbi 15, ahasanzwe ubu itike irimo kugura ibihumbi 5 ariko k’umunsi w’umukino izaba igura ibihumbi 8.