Kenya: Umusenateri wasabye ko Manda ya perezida yongerwa, ntiyorohewe

Kenya: Umusenateri wasabye ko Manda ya perezida yongerwa, ntiyorohewe

Sep 26,2023

Cherarkey Samson, umusenateri wo mu Ihuriro ry’Amashyaka ari ku butegetsi muri Kenya yatanze icyifuzo cy’uko igihe cya manda ebyiri za Perezida cyongerwa kikava ku myaka itanu kuri buri manda, kigashyirwa ku myaka irindwi, biteza uburakari muri bamwe mu baturage ba Kenya badashyigikiye Perezida William Ruto.

Ashingiye ngo ku kuba Perezida William Ruto, umaze umwaka umwe ku butegetsi, ashobora kutabona igihe gihagije cyo gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga, Senateri Cherarkey Samson, abona igihe cya manda ebyiri za Perezida cyongerwa kikava ku myaka itanu kuri buri manda, kigashyirwa ku myaka irindwi.

Iki cyifuzo cya Senateri Cherarkey Samson, usanzwe ahagarariye akarere ka Nandi, ntabwo cyavuzweho rumwe kuko abenshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ruto bavuze ko bidakwiye, bashinja leta gucura umugambi wo gukuraho igihe ntarengwa cya manda za Perezida.

Ubusanzwe Perezida wa Kenya atorerwa manda imwe ishobora kongerwa, igizwe n’imyaka itanu. Icyifuzo cya Samson kiramutse cyemejwe, bivuze ko Ruto yazayobora imyaka 19 kuko cyatangira kubahirizwa manda ya mbere y’imyaka itanu irangiye.

Perezida Dr William Samoei Ruto yatangiye kuyobobora Kenya muri Nzeri 2022, nyuma yo gutsinda mu matora abarimo Raila Odinga, utavuga rumwe n’ubutegetsi.