Nyanza: Abafite ubutaka banze guhinga, turabubaka tubuhe ababubyaza umusaruro

Nyanza: Abafite ubutaka banze guhinga, turabubaka tubuhe ababubyaza umusaruro

  • Abafite ubutaka banze guhinga, bazabwakwa buhabwe ababubyaza umusaruro

Sep 25,2023

Mu gihe mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange hakomeje kugaragara ikibazo cy'imibereho ihangayikishije abatari bake gituruka ku ibiribwa bidahagije, aho bigaragazwa cyane n'itumbagira ry'ibiciro ku biribwa hirya no hino mu masoko, Ubuyobozi bw'akarere ka Nyanza bwanze kuripfana butangaza ko abantu bose bafite ubutaka bwagenewe ubuhinzi bagomba kuzaba babuhinze bitarenze itariki ya 01/10/2023.

Mu itangazo ryasinywe na NTAZINDA Erasme, umuyobozi w'Akarere ka Nyaza, binyuze ku rukuta rwa Twitter kuri ubu yahindutse X, Yabwiye abo bose barebwa n'iri tangazo ko bagomba kwitabira igihembwe cy'ihinga muri iki gihe cy'umuhindo, aho yavuzeko uzarenza itariki ya 01/10/2023 atarahinga, ubutaka bwe buzatizwa abandi bakabuhinga.

Image