Bugesera: UmunyaKenya ni we wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023 (AMAFOTO)

Bugesera: UmunyaKenya ni we wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023 (AMAFOTO)

Sep 25,2023

Nyuma y'iminsi itatu mu Rwanda hari kubera irushanwa ry'Isiganwa ry’amamodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023", kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023, umunya-Kenya Karan Patel yaciye impaka aba ari we uryegukana ubugira kabiri kikurikiranya.

Nyuma y’uko ku munsi wo ku wa Gatandatu umunya-Uganda Yasin Naser yakoze impanuka yatumye atitwara neza nk’uko byari byitezwe, kuri iki Cyumweru yari yitezwe aho yagombaga kuba ahanganye na Karan Patel n’ubundi bahanganiye umwanya wa mbere muri Afurika.

Iri siganwa mpuzamahanga ry’amamodoka ryaberaga mu Rwanda ryasojwe kuri iki cyumweru i Bugesera, umunya-Kenya Karan Patel yongeye kwisubiza iri rushanwa akoresheje isaha imwe, iminota 20 n’amasegonda 16.5 n'ubwo bitatumye aguma ku mwanya wa mbere muri Afurika, kuko muri rusange nyuma y’iri siganwa umunya-Uganda Yasin Nasser ubu ni we uyoboye urutonde rwa shampiyona ya Afurika n’amanota 93, naho Karan Patel akagira 90.Karan Pate yari yaranatwaye mu mwaka ushize.

AMAFOTO