Ifoto y'Umunsi: Shaddyboo yibasiye Meddy amwibutsa ko we ari umuhanzi atari umuSlay

Ifoto y'Umunsi: Shaddyboo yibasiye Meddy amwibutsa ko we ari umuhanzi atari umuSlay

Sep 24,2023

Ngabo Medard, umuhanzi w'umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika wamenyakanye cyane ku izina rya Meddy, yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gushyiraho ifoto yatanzweho ibitecyerezo bitandukanye.

Mu ifoto imugaragaza yambaye isengeri, afite igare rishaje rihetse umufuka urimo ibintu wagira ngo ni umuhinzi mworozi ari ku mazi, Meddy yikojeje ku rukuta rwe rwa instagram, asanzwe akurikirwaho n'abasaga ibihumbi 940 abasangiza iyi foto ikomeje kurikoroza ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga yibazwaho cyane.

Image

Iyi foto yayiherekesheje amagambo akubiyemo kwigisha abantu agakiza  agira ati "Ntukemere igitutu cy'iyi si. Ntukamanike amaboko kandi ugerageze guhindura, Irinde Satani azaguhunga! Reka Kristo akumurikire. Fata umusaraba wawe ukomeze ujye mbere, Ntugire umuntu utinya kandi ntugire n'ibihe utinya".

Meddy muri iyi minsi asigaye yaribereye umuvugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asigaye yiririmbira, ndetse no mu butumwa asigaye agenera abantu muri iyi minsi bwerekeye agakiza.

Shaddyboo, umunyarwandakazi umenyerewe cyane hano mu Rwanda nk'umuSlay Queen, akibona iyo foto byamwanze munda, yibutsa Meddy ko gukomeza asangiza abakunzi be amafoto gusa atabaha indirimbo nk'umuntu uzwiho kuba ari umuhanzi atari ibintu bye.

Image

Uyu muhanzi mu minsi yashize ubwo yatangazaga ko ibyo kuririmba indirimbo z'isi abihagaritse, abantu babaye nk'abarya amavubi batangira kumwiha cyane bavuga ko iby'umuziki bimunaniye, abandi bakavuga ko abahemukiye ku bwo kuva mu ndirimbo bamukunzemo nka: Igipimo, Akaramata, Adi Top n'izindi zibyinitse kandi zirimo amagambo y'urukundo.

Ibi byaje kuba akarusho ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana yise "Grateful" hanyuma abantu ntibayikunde neza cyane nk'uko bari basanzwe bakunda izindi ndirimbo ze zisanzwe ndetse icyo gihe n'ibyo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga (Posts) ze ntabwo abantu babifataga neza nk'uko byari bisanzwe.