Abagera kuri 35 bapfuye, ubwo habaga inkongi ikomeye cyane

Abagera kuri 35 bapfuye, ubwo habaga inkongi ikomeye cyane

Sep 24,2023

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023 i Cotonou, mu gihugu cya Benin, habaye insanganga ubwo inkongi yibasiraga ububiko bw'ibikomoka kuri Peteroli maze abagera kuri 35 bayiburiramo ubuzima.

Amakuru aturuka mu bugenzacyaha bwo muri iki gihugu avuga ko iyo nkongi yibasiye ububiko bw'ibikomoka kuri peteroli ariko byacuruzwaga mu buryo bwa magendu (uburyo bunyuranyije n'amategeko), ubu bubiko bukaba bwari buri mu mujyi wa Seme-Podji hafi y’umupaka w'iki gihugu cya Benin na Nigeria.

Alassane Seidou, Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu muri Benin, yatangaje ko intandaro y’inkongi ari ibikomoka kuri peteroli byacuruzwaga mu buryo bwa magendu. Yemeje kandi ko iyi nkongi yahitanye abantu bagera kuri 35 ku ikubitiro, aho abandi batari bake bakomeretse bikomeye bakaba bajyenywe kwa muganga ngo bitabweho.

Mu byukuri icyaba cyabaye intandaro y'iyi nsanganya ntabwo kiramenyekana, gusa inzego zibishinzwe zatangaje ko ubu hatagiye gukorwa iperereza nga habe hamenyekana nyirizina icyateye iyo nkongi yahitanye ubuzima bw'abantu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Aljazeera avuga ko ubucuruzi nk’ubu bugwiriye cyane ku mupaka wa Benin na Nigeria, kimwe mu bihugu bicukura peteroli nyinshi.

Inganda zikora mu buryo butemewe na sitasiyo biboneka ku bwinshi mu mijyi iri ku mupaka rimwe na rimwe bigateza inkongi.