Dore ibintu 4 bitangaje umugabo akorera umugore akunda gusa

Dore ibintu 4 bitangaje umugabo akorera umugore akunda gusa

Sep 23,2023

Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by’ukuri kuko ari ibintu umugabo akorera umugore akunda gusa.

1. Uramuvuguruza akemera

Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y’ umugore we byose birahinduka.

2. Aha agaciro igitekerezo cy’ umugore

Igihe umugabo ukunda umugore by’ ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y’ umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

3. Arakurwanirira

Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

4. Yagukorera buri kimwe

Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we.