Imbwa yishe uwaherukaga kuyitabara

Imbwa yishe uwaherukaga kuyitabara

Sep 16,2023

Umugore yariwe n’imbwa ye bwite yari yarokoye ibyumweru bike mbere y’icyo gitero cyamutwaye ubuzima bwe.

Iyi mbwa yamuriye ubwo yarimo atembereza izindi mbwa umunani, imutera ibikomere byinshi ku mutwe, ku bitugu no ku kuboko byamuviriyemo urupfu.

Ambulanse nyinshi n’abatanga serivisi zo kurengera inyamaswa bihutiye kujya aho aka kaga kabereye maze bagerageza gutabara uyu mugore, Natasha, biba iby’ubusa.

Ibi byabaye muri Mutarama uyu mwaka ndetse abantu 18 biboneye iki gitero cyabereye ku musozi wa Gravelly, ahantu hatuje mu mashyamba hafi ya Caterham, Surrey mu Bwongereza.

Abapolisi bahagera, basanze iyi mbwa yitwa Stan, yuzuyeho amaraso kandi ihagaze iruhande rwa Natasha.

Inshuti za Natasha zaje zivuga ko nubwo afite imico myiza, atagombaga gufata iyi mbwa yitwa Stan kuko ba nyirayo bayirukanye nyuma y’uko irumye umwe mu bana babo.