Yanga SC yatsindiye Al-Merrikh i Kigali aho yari yatiye ikibuga

Yanga SC yatsindiye Al-Merrikh i Kigali aho yari yatiye ikibuga

Sep 16,2023

Ikipe ya Yanga SC yatsinze Al-Merrikh ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League waberaga kuri Kigali Pele Stadium.

Yanga SC yari yasuye, ni yo yari ifite abafana benshi i Nyamirambo kubera amagana y’amamodoka yaturutse muri Tanzania yuzuye abafana b’iyi kipe ikundwa na benshi muri Tanzania.

Yanga SC yaruhije Al Merrikh kuva umupira utangiye kugeza utangiye gusa abakinnyi bato bahusha ibitego byinshi cyane.

Yanga SC yananiwe kubona igitego mu gice cya mbere ariko iza gukora impinduka mu cya kabiri itsinda umukino.

Ku munota wa 61 nubwo Kennedy Musonda yafunguye amazamu ku mupira yatsindiye mu rubuga rw’amahina, uvuye kuri Aziz Ki awutsindisha umutwe.

Yanga SC yakomeje gusatira byatumye ibona igitego cya kabiri gitsinzwe na Clement Franses Mzize ku ishoti rigenda hasi yateye, umunyezamu ntiyarikuramo.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania mu byumweru bibiri biri imbere, aho ikipe izakomeza izajya mu matsinda ya CAF champions League.

Al Merrikh yakiriye Yanga SC mu Rwanda kubera ko iwabo hari intambara.