Muhanga: Umukobwa yarikoroje nyuma y'uko ahaye umusore ngo amurongore akisubira

Muhanga: Umukobwa yarikoroje nyuma y'uko ahaye umusore ngo amurongore akisubira

Sep 08,2023

Umukobwa w’imyaka 47 witwa Mukabagema Liberatha ukomoka mu karere ka Nyamasheke arashinja mwene wabo witwa Meshake kumurangira umusore w’imyaka 38 ngo bazabane undi akamurya ibihumbi 600FRW bakamarana ibyumweru 3 gusa.

Mukabagema yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu mwene wabo witwa Meshake yamusabye ibihumbi 50 FRW ngo amurangire umusore babana, undi amuhuza n’uwitwa Tuyisenge bamaranye ibyumweru bitatu gusa akamuta.

Uyu mukobwa avuga ko agahinda afite ari uko uyu Tuyisenge yamusabye ibihumbi 600 FRW byo kubaka inzu bazabanamo akabimuha undi babana akamuta kandi bari basezeranye kubana akaramata..

Yagize ati "Yandongoye ibyumweru bitatu gusa".

Tuyisenge utuye i Muhanga mu murenge wa Shyogwe, yabwiye iki Kinyamakuru ko ibivugwa ari ukubeshya kuko ngo Mukabagema yamugurije ibihumbi 200 FRW, atigeze yemera ko bazabana. Uyu yemeza ko yayamusubije akayanga.

Uyu yavuze ko uyu mugore yaje mu rugo rwe ngo babane, aharara ijoro rimwe gusa amenye ko ashaka ko babana yitabaza inzego z’ubuyobozi ziramwirukana.

Tuyisenge yavuze ko batigeze baryamana ndetse yemera ibyo bihumbi 200 FRW Mukabagema yamugurije nubwo nyuma yaje kuvuga ko yamuhaye 600.000FRW.

Meshake [Meschack] we yabwiye TV1 ko yasabye Mukabagema kureka Tuyisenge akamushakira undi mugabo arabyanga avuga ko uyu ariwe Imana yamweretse.

Uyu yavuze ko atigeze yakira amafaranga ya Mukabagema ngo amushakire umugabo nkuko uyu yabimushinje.

Inzego z’ubuyobozi ziri gukurikirana icyo kibazo.