Gen Brice Oligui wahiritse ubutegetsi muri Gabon yakoze ibishoboka byose ngo abe umutoni w'Ubufansa ahirikira amakosa yose kuri bongo

Gen Brice Oligui wahiritse ubutegetsi muri Gabon yakoze ibishoboka byose ngo abe umutoni w'Ubufansa ahirikira amakosa yose kuri bongo

Sep 06,2023

Nyuma y’umunsi umwe Perezida mushya wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui ahiritse ku butegetsi mubyara we Ali Bongo Ondimba, byabaye ngombwa ko asobanurira ubutegetsi bw’u Bufaransa gahunda afite.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo uriya musirikare wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Bongo yamuhiritse ku butegetsi, mbere yo kurahirira kuyobora Gabon nka Perezida w’inzibacyuho ku wa Mbere tariki ya 04 Nzeri 2023.

Africa Intelligence ivuga ko mu byo Gen Oligui yemereye u Bufaransa, harimo gushimangira umubano wa Libreville na Paris wasaga n’uwatangiye kuzamo agatotsi.

Iki gitangazamakuru kivuga ko uriya Jenerali w’inyenyeri ebyiri yatangaje imigabo n’imigambi ye biciye mu kiganiro yagiranye na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Gabon, Alexis Lamek, ndetse n’Umuyobozi w’urwego rukuru rushinzwe umutekano wo hanze y’igihugu (DGSE).

Amafoto y’iriya nama yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iminsi itatu ibaye.

Mu bindi Perezida mushya wa Gabon yemereye u Bufaransa harimo gucungira umutekano Ali Bongo n’abantu bo hafi ye nk’uko byagakorewe uwo ari we wese wahoze ari Umukuru w’Igihugu.

Gen Oligui yanakuye mu rujijo abo baganiraga, abizeza ko ibyabereye muri Gabon ntaho bihuriye na Coup d’État yabaye muri Niger ku wa 26 Nyakanga igasiga mbere yo gusiga Général Abdourahamane Tchiani ahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu.

Ni Coup d’État yasize umubano wa Paris na Niamey usenyutse mu buryo bukomeye.

Gen Oligui muri kiriya kiganiro ntiyigeze atangaza igihe inzibacyuho ye izamara.

Yijeje u Bufaransa cyakora ko azakomeza ubufatanye bwari busanzwe bufitanye na Gabon, mbere yo gushinja Ali Bongo kuba ari we wari warabuteye umugongo yinjiza igihugu mu muryango wa Commonwealth uhuriwemo n’ibihugu bikoresha Icyongereza.

Yunzemo ko Ali Bongo yari yaranashimangiye umubano ukomeye n’igihugu cy’u Bushinwa, by’umwihariko mu nzego zirimo ubucuruzi n’umutekano; ibyatumye buhinduka umufatanyabikorwa wa mbere wa Gabon mu by’ubucuruzi.

Umuhuro wa Gen Oligui n’abayobozi b’u Bufaransa wahuriranye n’inama ya gisirikare Perezida Emmanuel Macron yari yatumije ku wa 31 Kanama kugira ngo yige ku bibazo birimo ibyo muri Gabon.

Mu bigaragara umubano wasaga n’uwamaze gucogora hagati ya Ali Bongo na Paris, ku buryo u Bufaransa bwasaga n’ubukeneye icyizere cy’uko inyungu zabwo muri Gabon zitagomba gukomeza kubangamirwa.

Urugero ni nk’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ingabo z’Abafaransa ziba muri Gabon (EFG) n’igisirikare cya Gabon bwari byahagaritswe by’agateganyo, gusa nyuma y’uriya muhuro buza gusubukurwa.

Mu bindi bikorwa byasubukuwe harimo ibya sosiyete y’Abafaransa yitwa Eramet yemerewe kongera gucukura manganèse mu kirombe cya Moanda, ndetse n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 byemerewe kongera gukorera ku butaka bwa Gabon nyuma y’iminsi mike byarakumiriwe.