Burundi:N'uburakari bwinshi Minisitiri w'intebe yirukanye umuyobozi mu nama nyuma yo kubura ibisobanuro ku kibazo yari amubajije

Burundi:N'uburakari bwinshi Minisitiri w'intebe yirukanye umuyobozi mu nama nyuma yo kubura ibisobanuro ku kibazo yari amubajije

Sep 06,2023

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yasohoye mu nama Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora ifumbire (FOMI), Ntigacika Adrien, nyuma y’aho amuburiye igisubizo ku gihe ishwagara izatangira kugezwa mu bahinzi.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2023, Ndirakobuca yahagurukije uyu muyobozi, aramubaza igihe ishwagara izatangirwa, maze na we amusubiza ati: “Dufite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.”

Ndirakobuca yahise amusubiza ko ibibazo bya tekiniki adakwiye kubizana muri iyi nama, ati: “DG ntunzanire ibibazo tekiniki hano. Njyewe ndagusaba ifumbire. Ibyo bibazo byawe utavuze kare ntubinzanire hano ndi gushaka ifumbire. Twaje gukina Akamarira? Icyo dupfana ni uko abenegihugu bagira ishwagara, nta kindi. Uyu munsi turi gushaka ibibura, ntunsobanurire ibidasobanutse. Ishwagara izaba yageze mu benegihugu ryari?”

Ntigacika yabwiye Ndirakobuca, ko kubera ko amubujije kuvuga ibya tekinitiki, nta kindi yabona cyo kuvuga. Ati: “Mu by’ukuri ntashatse kwishyira akagozi mu ijosi, numva nta by’amatariki navuga kuko ibyuma ntibisezerana. Mvuze amatariki, ntibibe kuko mwabivuze, mwamaze kumbwira ko hari ibyakurikira, rero aho kugwa mu ruzi ndwita ikiziba, numva nakwifata Nyakubahwa.”

Ndirakobuca yasubije uyu muyobozi ko yavuga cyangwa ntavuge, n’ubundi akagozi yakajyamo, maze ahite amusohora mu nama, ati: “DG, haguruka ugende, ejo mumpe amatariki ntarengwa kuko ntacyo uri kudufasha hano. Cyo haguruka ugende!”, na we aramushimira ati: “Murakoze cyane Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi avuga ko bitumvikana kuba igihe cy’ihinga kigeze ariko FOMI ikaba itarageza amafumbire mu bahinzi, yongeraho ati: “Biragoye kugira ngo Abarundi tuzakire. Hari abazi neza ko umwenegihugu ari uwo kubyiniraho.”