Général Jacques Nduru Chaligonza yagizwe guverineri w'agateganyo wa Kivu y'amajyaruguru

Général Jacques Nduru Chaligonza yagizwe guverineri w'agateganyo wa Kivu y'amajyaruguru

Sep 06,2023

Général Jacques Nduru Chaligonza yagizwe Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu musirikare yasimbuye kuri izi nshingano Lt Gen Constant Ndima Kongba uheruka guhamagazwa i Kinshasa.

Gen Ndima yahamagajwe nyuma y’ubwicanyi Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakoreye abaturage bigaragambyaga basaba ko Ingabo za MONUSCO zava muri Congo ku wa 30 Kanama 2023.

Leta ya Congo yavuze ko abantu 43 ari bo babuguyemo, gusa amakuru avuga ko ababwiciwemo barenga 100.

Kuri ubu hari abasirikare batandatu bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi bari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare bakurikiranweho buriya bwicanyi.