RCS yavuze ku makuru aherutse gusakara avuga ko Bamporiki ari umugororwa utinyitse

RCS yavuze ku makuru aherutse gusakara avuga ko Bamporiki ari umugororwa utinyitse

Sep 04,2023

Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, rwatangaje ko Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco atarutekerereza ku buryo yagira uruhare mu byemezo rufata.

Ni nyuma y’aho Mutimura Abed wamamaye nka AB Godwin, uherutse gufungurwa, atangaje ko Bamporiki ufungiwe mu igororero rya Nyarugenge ari we watumye icyitwaga gereza gihindurirwa izina, kikaba “igororero”.

Mutimura mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa MIE Empire yagize ati: “Bamporiki ni Umuvunyi. Ibaze ko ntazi ikintu Bamporiki nyine akora kuba ari Umuvunyi! Ni umunyacyubahiro cyane. Ariko ni wa muntu hashobora kuba nk’inama y’ikigo, agatanga proposal igahita ikorwa. Bamporiki ni we wasabye ko gereza irekera kwitwa gereza, ikitwa igororero. Abisaba arimo harimo inama y’ikigo, na DP w’ikigo. Man arakubita! Ntabwo gereza icyitwa gereza, yitwa igororero.”

Umuvugizi wa RCS, SP Rafiki Kabanguka Daniel, yatangaje ko Bamporiki atagize uruhare mu kugira ngo icyitwaga gereza gihindurirwe izina, kandi ngo ntatekerereza uru rwego. Ati: “Ubundi Bamporiki amaze igihe kingana iki afunze? Ibyo ni ibinyoma, ntaho bihuriye kuko ntabwo Bamporiki ari mu bantu batekerereza cyangwa bafatira ibyemezo urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora.”

Bamporiki afungiwe mu igororero rya Nyarugenge guhera muri Mutarama 2023. Ni mu gihe itegeko nimero 022/2022 rigenga serivisi z’igorora rigaragaramo ihindurwa ry’izina ry’icyitwaga ‘gereza’, ryasohotse tariki ya 29 Nzeri 2022.

Izina ’igororero’ ryasimbuye ’gereza’ mbere y’uko Bamporiki afungwa 

Tags: