I Nairobi hagiye kubera inama izaha ibihugu bizayitabira akayabo k'amafaranga

I Nairobi hagiye kubera inama izaha ibihugu bizayitabira akayabo k'amafaranga

Sep 04,2023

 I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 4 Nzeri 2023 harabera inama nyafurika yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, izwi nka ‘ACS’ (Africa Climate Summit).

Iyi nama iraba ku bufatanye bwa guverinoma ya Kenya n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) biteganyijwe ko iritabirwa n’abakuru b’ibihugu 20 n’abandi babahagarariye, biganjemo abaturuka muri uyu mugabane.

Nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, ibihugu biteye imbere byitabira iyi nama birimo u Bwongereza biraha ibya Afurika inkunga yo kubifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

U Bwongereza bwitabira iyi nama buhagarariwe na Minisitiri ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell, bwo bwamaze kwemeza ko butanga inkunga y’amapawundi angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 65.

Muri aya mafaranga harimo miliyari 41 ahabwa ibihugu 15, akaba azafasha abagore, imiryango ituye ahashyira ubuzima bwayo mu kaga n’abahinzi barenga ibihumbi 400 guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri Mitchell yagize ati: “U Bwongereza buri gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bo muri Afurika mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe, kongera ubudahangarwa no gufasha abo ubuzima bwabo bugirwaho ingaruka cyane.”

Perezida w’u Burundi (ugaragara mu ifoto), Evariste Ndayishimiye, ari mu bakuru b’ibihugu ba mbere bageze muri Kenya, bagiye kwitabira iyi nama.