Ubufaransa bwanze kuva muri Niger nyuma yo kwirukanwa n'abahiritse ubutegetsi

Ubufaransa bwanze kuva muri Niger nyuma yo kwirukanwa n'abahiritse ubutegetsi

Aug 29,2023

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yemeje ko ambasaderi wabwo yagumye muri Niger nubwo ku wa gatanu ushize Niger yari yamuhaye igihe ntarengwa cy’amasaha 48 ngo abe yamaze kuhava.

Ambasaderi Sylvain Itté yari yategetswe kugenda byihuse mu gihe umubano w’ibihugu byombi urimo kurushaho kuba mubi.

Ariko nyuma y’amasaha igihe ntarengwa yari yahawe n’abahiritse ubutegetsi muri Niger kirangiye, Perezida Macron yavuze ko "ashima" Itté ku kuba yahagumye.

Agatsiko ka gisirikare muri Niger mu kwezi gushize kahiritse Perezida watowe.

Mu ijambo rijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yagejeje kuri ba ambasaderi b’icyo gihugu mu murwa mukuru Paris hamwe n’abandi bari barikurikiye mu buryo bw’iyakure, Macron yagize ati:

"Mu mezi ya vuba aha ashize, mu bihugu bimwe Ubufaransa n’abadiplomate babwo bahuye n’ibihe bigoye mu buryo bw’umwihariko, kuva muri Sudan, aho Ubufaransa bwabaye intangarugero, kugera muri Niger muri iki gihe.

"Ndashima mugenzi wanyu na bagenzi banyu bateze amatwi aho bari mu kazi."

Perezida wa Niger Mohamed Bazoum yahiritswe ku itariki ya 26 Nyakanga (7). Ihirikwa rye ryamaganwe n’Ubufaransa n’ibihugu byinshi bituranye na Niger, harimo n’umuryango wo mu karere w’ubukungu w’ibuhugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS).

Ku wa gatanu, ubwo agatsiko ka gisirikare muri Niger katangazaga ko kamuhaye amasaha 48 ngo abe yamaze kuva muri icyo gihugu, kavuze ko ambasaderi Itté yari yanze guhura n’abategetsi bashya ba Niger, nyuma yuko bahiritse ubutegetsi.

Ku cyumweru, Abanya-Niger bashyigikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bigaragambirije hafi y’ikigo cya gisirikare cy’Ubufaransa kiri mu murwa mukuru Niamey.

Bamwe bari bafite ibyapa bisaba ko abasirikare b’Ubufaransa bava muri icyo gihugu, mu gihe amashusho amwe yo ku mbuga nkoranyambaga asa nk’ayerekana abakuru bo mu idini ya Islam bo muri Niger bayoboye amasengesho hanze y’ikigo cya gisirikare cy’Ubufaransa.

Mu ijambo rye ryo ku wa mbere, Macron yashyigikiye abasirikare b’Ubufaransa bari muri Niger, avuga ko iyo Ubufaransa buba butarahohereje abasirikare, Niger "ntiyari kuba ikiriho" n’"imipaka yayo."

Macron yanavuze ko ibihugu bya Mali na Burkina Faso bituranye na Niger na byo byari kuba byaragendekewe gutyo.

Ubufaransa bwakoze igikorwa cya gisirikare cyamaze imyaka icumi cyo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam muri Niger, Mali, Burkina Faso, Tchad na Mauritania - byose byahoze bikolonizwa n’Ubufaransa - kugeza mu mwaka ushize.

Ubwo bwari buhafite abasirikare benshi, abasirikare b’Ubufaransa bagera ku 5,500 bari bari muri ibyo bihugu.

Ariko umwuka wo kwanga Ubufaransa hamwe n’imyigaragambyo muri ako karere byariyongereye mu gihe cya vuba aha gishize, bamwe mu bamagana Ubufaransa binuba bavuga ko igikorwa cya gisirikare cyabwo ari uburyo bw’ubukoloni bwo muri iki gihe.

Abandi bakomoje ku kuba abasirikare b’Ubufaransa batarashoboye gukuraho inkeke iterwa n’intagondwa ziyitirira Islam, bavuga ko ibitero byazo byicirwamo abantu zigaba ku baturage bigikomeje kubaho.

Muri uyu mutekano mucye, abasirikare bo muri Mali, Burkina Faso na vuba aha abo muri Niger, bahiritse ubutegetsi, bavuga ko ari ngombwa ko habaho impinduka mu buyobozi kugira ngo bashobore guhashya intagondwa ziyitirira Islam.

Guverinoma ya gisirikare yo muri Mali yiyambaje itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya ngo riyifashe kurwanya intagondwa ziyitirira Islam. Bicyekwa ko abo bacanshuro bashobora kuba bakorera muri ako karere.

 

BBC