Abakinnyi b'ikipe y'abagore ya Espagne basabye ko  Luis Rubiales wasomye umwe muri bo ku munwa yirukanwa

Abakinnyi b'ikipe y'abagore ya Espagne basabye ko Luis Rubiales wasomye umwe muri bo ku munwa yirukanwa

Aug 26,2023

Umukinnyi witwa Jenni Hermoso yatangaje ko atemeye gusomwa na perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, Luis Rubiales nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cyisi cy’abagore.

Ibi byatumye abakinnyi 23 b’iyi kipe yatwaye igikombe cy’isi basinya ku itangazo rivuga ko batazongera gukinira igihugu cyabo kugeza uyu muyobozi yirukanwe.

Kuri uyu wa gatanu, abagize amakipe y’igihugu y’abagabo n’abagore bavuze ko batazakinira igihugu cyabo, kugeza igihe Rubiales azaba yakuwe ku kazi nyuma yo gusoma Hermoso ku munwa batabyumvikanyeho

Hermoso yagize ati: ’Ndashaka gusobanura, ko nta na rimwe nigeze nemera gusomana. Ntabwo nakwihanganira ko ijambo ryanjye ryibazwaho,rikarutwa n’amagambo yahimbwe ntigeze mvuga. ’

Byari byitezwe ko Rubiales aregura kuri uyu wa gatanu, ariko yavuze ko atazegura inshuro enye zose.

Imyitwarire ye yanenzwe cyane n’abatari bake, nyuma yo kugaragara afashe igitsina cye arimo kurebera umupira iruhande rw’umwamikazi wa Esipanye Letizia n’umukobwa we.

Nyuma yo kwanga kwegura, guverinoma ya Espagne yatangiye urubanza rwo guhagarika uyu mugabo w’imyaka 46.

Ikinyamakuru The Times kivuga ko Victor Francos ukuriye akanama k’igihugu ka siporo muri guverinoma, yavuze ko guverinoma ibona ko iyi ari ’MeToo y’umupira w’amaguru muri Esipanye.’

Abakinnyi 81 mu bagabo n’abagore bamaze gusinya ku rwandiko rusaba ko Bwana Rubiales yegura,bitaba ibyo ntibazongere gukinira ikipe y’igihugu.