Igiterane cyari gihuje abasaga 5000 i Musanze cyahagaritswe igitaraganya nyuma y'urugendo rwa Perezida Kagame

Igiterane cyari gihuje abasaga 5000 i Musanze cyahagaritswe igitaraganya nyuma y'urugendo rwa Perezida Kagame

Aug 26,2023

Igiterane mpuzamahanga cy’itorero Angilikani cyagombaga kumara iminsi ine kibera mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu cyahagaritswe ikitaraganya.

Ni igiterane cy’ububyutse cyaberaga mu ishuri Muhabura Integrated Polytechnic College riherereye mu mujyi wa Musanze, kikaba cyari cyitabiriwe n’abarenga 5,000.

Intego y’iki giterane cyari cyateguwe n’Itorero EAR Diyosezi ya Shyira yari iyo "gukora ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge no kurwanya amakimbirane yo mu miryango."

Kuri uyu wa Gatanu Umukuru w’Igihugu ubwo yari i Nkumba mu karere ka Burera aho yari yitabiriye umuhango wo gusoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, yavuze ko yanyuze ahabereye kiriya giterane yumva abantu basakuza; abajije ibyari byabaye asubizwa ko ari cyo ndetse ko kizageza ku itariki ya 29 Kanama.

Yagize ati: "Nza hano hari ahantu numvise abantu basakuza cyane, barambwira ngo bari mu giterane, ndavuga nti igiterane cyo kugira gute? Bambwiye ko ari igiterane cy’abanyamasengesho ngo kigomba kumara ibyumweru kikazarangira ahari ku itariki 29."

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari byiza kuba abantu babona umwanya wo kwisanzura bagakora ibyo bashaka harimo no gusenga, gusa agaragaza ko abantu bakwiye no kwibaza icyo gusenga bibamarira mu bijyanye n’amajyambere.

Ati: "Njye iyo numvise nk’ibyo ndabaza nti ibi biradufasha kugera he? N’abo babirimo birabafasha kugera he mu majyambere. Kubyitabira ukajyayo ugasenga ukamara amasaha 24 ku munsi ariko njye ndenga aho nkabaza nti haravamo iki kuri wowe, kuri njye no ku bandi bose muri rusange?”

Ntiharamenyekana niba hari uruhare Umukuru w’Igihugu yaba yagize mu guhagarika kiriya giterane.

Mu gihe mu busanzwe Igiterane cyarangiraga saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba, kuri uyu wa Gatanu abari bacyitabiriye batunguwe no kubona ibyuma bizimijwe burundu.

Amakuru avuga ko umuhanzi Israel Mbonyi yagombaga kuririmba muri iki giterane, gusa ageze aho cyaberaga asanga ibyuma byazimijwe ahita yitahira.

Ni na ko kandi byagenze ku bakristu bari bacyitabiriye bategereje ko ibyuma byongera kwatswa bagaheba, nk’uko amakuru abivuga.

Src: Umuryango