Uwari ukuriye umutwe w'abacancuro wa Wagner yapfuye nyuma gato yo gushyira hanze ifoto byavugwaga ko yafatiwe muri Afurika

Uwari ukuriye umutwe w'abacancuro wa Wagner yapfuye nyuma gato yo gushyira hanze ifoto byavugwaga ko yafatiwe muri Afurika

Aug 24,2023

Yevgeny Prigozhin wari Umuyobozi w’Umutwe w’abacanshuro wa Wagner yitabye Imana aguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Burusiya.

Uyu mugabo apfuye nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero nubwo nyuma byaje guhagarara.

Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa mukuru Moscow igana mu mujyi wa St Petersburg, nkuko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje.

Iyo ndege isanzwe itwara abagenzi biyubashye yari ifite abagenzi barindwi n’abandi batatu bashinzwe gutwara indege.

Indege bivugwa ko yaguye mu gace ka Tver kari mu Majyaruguru ya Moscow.

Prigozhin apfuye nyuma y’iminsi ibiri ashyize hanze amashusho ya mbere amugaragaza, uhereye muri Kamena ubwo we n’umutwe wa Wagner bivumburaga ku butegetsi bwa Vladimir Putin.

Ayo mashusho ye aheruka, yavugaga ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kubohora umugabane wa Afurika.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biravuga ko iyi ndege. ya Prigozhin yarashwe.