Ubuhamya bwa The Ben ku mubyeyi we witabye Imana bukubiyemo kugeragezwa na Satani, impano ye...

Ubuhamya bwa The Ben ku mubyeyi we witabye Imana bukubiyemo kugeragezwa na Satani, impano ye...

Aug 24,2023

The Ben wasezeyeho bwa nyuma Papa we mu kiniga n’agahinda yahishuye ko se yaranzwe no gusabana no guca bugufi, agaragaza uruhare rwa se mu buhanzi bwe atirengagije uburyo Satani yagerageje se mu minsi ya nyuma.

Ni ubuhamya bwatanzwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma Mbonimpa John usize abana 6. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri. The Ben yanahishuye ko Satani yamugerageje.

Ati: ”Ntabwo ari we ariko Satani yaramugerageje. Umutima we turawuzi. Satani yaramugerageje mu bihe bye bya nyuma. Yabuze abavandimwe be bose. Yagize agahinda gakabije akora ibintu bibi kubera kwiheba”.

Abazi neza uyu musaza bazi ko mu minsi ye yaranzwe no kuyoborwa na manyinya ku buryo yagiye agirana ibihe bibi n’abana be ndetse n’umugore.

Hari amakuru ataravuzwe ajyanye n’uburyo uyu mubyeyi atagiye agirana ibihe byiza na The Ben ndetse n’umugore. Ariko rero The Ben yahishuye ko uyu mubyeyi we ari mu ijuru kuko yagize igihe cyo kwiyegereza Imana.

Hari ibihe yibuka byo mu bwana!. The Ben yagarutse ku bihe byo mu bwana, ati: ”Ariko mwibuka igitoki twariye ukuntu cyari kiryoshye. Ibi mpora mbyibuka bikanshimisha”.

The Ben uteruye ngo agaragaze uburyo se yageragejwe, yafashwe n’ikiniga kwihangana biranga. Ariko rero yanavuze ko “Impano yanjye yo kuririmba ni we nyikomoraho. Nakuze ankundisha gitari, buriya namenye gucuranga gitari kubera we”.

The Ben gukomeza kuvuga kuri se byageze aho bimunanira kubera kurira acutsa amwifuriza kujya mu ijuru.

The Ben afite uduhigo twinshi mu muziki nyarwanda kuko yagize uruhare mu bihangano bya Tom Close, Meddy n’abandi bafite amazina adakinishwa.

Mu gusoza ubuhamya bwe, The Ben yahishuye aho akomora inganzo ko ”Papa niwe nkesha uyu muziki kuko yari umucuranzi wa Guitar kandi nakuze ankundisha ubuhanzi. Iyi mpano mfite rero ni we nyikesha. Imana imuhe iruhuko ridashira. Kandi abantu bavuga ko nca bugufi nkaba ngira Ubuntu no kuba ndi umukozi, byose ni we mbikesha”.