Miss Umukundwa wagiranye ibihe byiza na Davido yagaragaje imbamutima ze

Miss Umukundwa wagiranye ibihe byiza na Davido yagaragaje imbamutima ze

Aug 23,2023

Umukobwa uri mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, witwa Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga ,yerekanye imbamutima ze nyuma yo guhura n’umuhanzi w’icyamamare muri Africa Davido uherutse gutaramira abanyarwanda.

Miss Cadette abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira ,amashusho arikumwe n’uyu muhanzi ubwo basohoka mu cyumba uwo muhanzi yarayemo kugera bageze mu kabari yiciyemo inyota ubwo yari mu Rwanda.

Mu byishimo byinshi, Umukundwa yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yageze ku nzozi ze.

Ati “Cyera kabaye nahuye n’umuhanzi w’icyamamare w’ibihe byose kuri njye.”

Ni amagambo yakurikije amashusho amugaragaza ari kumwe n’inshuti ye yitwa Nadia Mugisha, bari kuva mu cyumba cya Davido bagasohokana muri hoteli, bagakomezanya mu modoka kugeza aho basohokeye ku wa 18 Kanama 2023.

Iki gihe Davido yari yatumiwe gusohokera mu kabari kitwa ‘Shooters’. Umukundwa ni umwe mu bari mu itsinda ry’abagendanaga na Davido muri iryo joro.

Davido aheruka i Kigali ubwo yari yitabiriye ibirori byo gusoza Iserukiramuco rya Giants of Africa yaririmbyemo muri BK Arena.