Volleyball: Ikipe y'igihugu y'abagore yanditse amateka mu gikombe cya Afurika

Volleyball: Ikipe y'igihugu y'abagore yanditse amateka mu gikombe cya Afurika

Aug 23,2023

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori mu mukino w’intoki wa Volleyball ikoze amateka yo kugera mu mikino ya 1/2 y’igikombe cya Africa nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-2, aho izahura na Misiri yo yasezereye Uganda.

Iki gikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera i Yaoundé muri Cameroon aho kigeze mu mahina.

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe amaseti 2-0 iva inyuma itsinda seti 3 zikurikiranye.

Uko umukino wagenze

Algeria 2-3 Rwanda

Seti ya 1: 25-23

Seti ya 2: 25-15

Seti ya 3: 18-25

Seti ya 4: 23-25

Seti ya 5: 14-16