Bukavu: Umwangavu yatwitswe n'abaturage bamushinja kubatwikira amazu

Bukavu: Umwangavu yatwitswe n'abaturage bamushinja kubatwikira amazu

Aug 21,2023

Abaturage batuye mu mujyi wa Bukavu bafashe umwana w'umukobwa ufite imyaka 17 baramukubita baramutwika bamukekaho kugira uruhare mu gutwika Ingo zo mu gace yiciwemo.

Abaturage batuye mu Mujyi wa Bukavu muri  Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, nibwo bakubise   umwana w'umukobwa ufite imyaka 17 baranamutwika kubera bamukekaho  kuba nyirabayazana w'inkongi z'umuriro zibasira agace bamwiciyemo.

Ababonye ibyabaye, bavuze  uwo mukobwa bamufashe afite ijerikani irimo lisansi hafi y’ahantu hahiye, bamushinja ko ari we uri inyuma y’inkongi zimaze iminsi zibasira ingo mu gace ka Panzi muri Bukavu.

Amashusho ateye agahinda  yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana abantu benshi barimo  kumukubita ndetse nyuma  bakanamutwika .

Uwo mwana w'umwangavu ,yiciwe mu gace ka Panzi mu Mujyi wa Bukavu uherereye muri Kivu y'Amajyepfo.Amakuru avuga ko bamwishe kubera ijerikani yarimo Lisansi yari afite bamukekaho ko ariyo akoresha atwika inzu zo kuri uwo musozi . 

 

Aba bamwishe bivugwa ko nyuma yo kumwica bicujije icyatumye bamwica kubera ko nta bimenyetso bifatika byagaragazaga ko ariwe utwika inzu zibasirwa n'inkongi y'umuriro.

Umuryango itegamiye Kuri Leta  ukorera muri Kivu y'Amajyepfo, Droits Environment et Citoyenne  ,wamaganye ibyakozwe n'abo baturage ndetse uvuga abagore bakomeje guhohoterwa.

Baguze bati  “Abagore turi guca mu bihe bikomeye’, birababaje cyane gutwika abakobwa bacu  n’abagore .”

Umuyobozi wa muri Panzi , David Cikuru, yavuze ko Polisi yatabaye ariko igasanga uwo mwana yamaze gupfa .

Bati “Twababajwe nuko twatabaje Polisi  kugira ngo igire icyo ikora ariko umukuru wa umukuru w'umudugudu ,abasirikare n’abapolisi bahageze uyu mukobwa yamaze gupfa.”

Mu cyumweru kimwe gusa   mu gace ka Panzi inzu zigera kuri 50 zafashwe  n’inkongi y'umuriro.Mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo mu mpera z'icyumweru gishize inkongi y'umuriro yibasiye inkambi ibamo abaturage bavanwe mu byabo n'imyuzure iheruka kwibasira ahitwa Karehe  .

 

Ivomo: Radiyo Okapi